00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yigishije Kayishema: Urugendo rwa Nyinawumuntu Inès umaze imyaka 16 mu itangazamakuru

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 March 2026 saa 02:42
Yasuwe :

Nyinawumuntu Inès Ghislaine kuri ubu ufite inshingano z’Umuyobozi Wungirije wa radiyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yasobanuye urugendo yakoze kugira ngo agere ku rwego rw’umwe mu banyamakuru b’abagore bakunzwe kugeza ubwo anatorewe kuba umuyobozi.

Ku itariki 5 Ugushyingo 2024 ni bwo muri RBA hakozwe impinduka mu buyobozi.

Muri bo harimo na Nyinawumuntu Inès Ghislaine wari amaze imyaka itandatu kuri KT Radio aho yari akunzwe cyane mu kiganiro KT Parade.

Mbere yaho kandi yakoreye Radio Isango Star ari na yo yahereyeho ndetse na KFM nyuma yaje guhagarara.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Nyinawumuntu yasobanuye uburyo yinjiye mu itangazamakuru mu buryo busa n’impanuka kugeza ubwo abaye ikimenyabose uyu munsi.

Ati “Njye ntabwo nari nzi ko nzaba umunyamakuru kuko nagiye gusura umuntu nigendera [mu Isango Star] nk’uko naza gusura umuntu ukora hano. Barambajije bati ‘ese ko twumva wavuga birashoboka ko wabikora’? Nababwiye nti ‘ndi umushomeri buri kintu mwambwira gukora nagikora’.”

“Icyo gihe Radio Isango Star yari itaratangira barambwira bati ‘rero dukeneye umuntu ubu utubarira amafaranga kugira ngo dutangire radiyo hari umuntu uzahemba abakozi’. Nubwo ibyo bintu ntari narabyize ariko kuko atari amafaranga menshi narabyemeye.”

Nyinawumuntu yakomeje avuga ko ubwo yatangiye gukora mu Isango Star nk’umucungamutungo ariko nyuma y’igihe gito Radio igiye gutangira bati “ugomba no kubifatanya no kuba umunyamakuru.”

Ati “Radio yatangiye ku Bunanai bwa 2009 ari bwo bwa mbere igiye kuvuga. Nta ‘protocole’ nyinshi zo kuvuga ngo uyu ni we nyiri iki kiganiro zarimo. Baravuze bati ‘abantu bari aha mwese muze kuri Radio murye ‘show’. Mba ndagiye ndiye ‘show’ mu kiganiro. Nta bwoba nari mfite naravugaga nti ‘njye ndi umucungamutungo nabyica ntabyica nta kintu nitayeho’.”

Nyuma y’uwo munsi wa mbere yakomeje agaragaza ko bahise bamubwira ko ahubwo azajya akora ikiganiro cya mu gitondo akabifatanya no kuba umucungamutungo bituma atungurwa ndetse atangira atifitiye icyizere gihagije.

Ati “Naravugaga abantu bakambwira ngo baranyumva bakankunda ariko nkasubira inyuma nkibaza niba ibintu mbabwira bifite ireme mu by’ukuri batambeshya.”

Yakomeje agaragaza ko yatangiye gukora gutyo abantu bagenda bamutera imbaraga z’uko ibyo avuga bibubaka ariko asanga akeneye kwihugura muri uwo mwuga kuko atari yarawize atangira gushaka amahugurwa yabyo.

Yavuze ko kimwe mu byo yakuye muri ayo mahugurwa cy’ingenzi ari intego z’itangazamakuru kuri rubanda zirimo gufasha abantu kwidagadura no kubigisha.

Kwigisha ntibyari bishya kuri we kuko ari wo mwuga yari yarize ndetse anawukora mbere yo kuza mu itangazamakuru.

Ati “Nize kuba Umwarimu mu byitwaga ‘normale primaire’ ni byo nakoraga kuko mu bana nigishije mu mashuri abanza harimo na Titi Kayishema reba ukuntu angana.”

Ku kijyanye no kwaguka mu mwuga no kuwukora mu buryo biteza imbere nyirawo, yavuze ko itangazamakuru atari umwuga woroshye utangira kuvamo ikintu gifatika ako kanya ariko kandi ko binasaba imbaraga z’umwihariko ku mugore uwukora.

Ati “Itangazamakuru risaba kwihagararaho kuko hamwe abagore n’abakobwa dufatwa nk’abanyantege nke. Usanga n’abayobozi b’amakuru inkuru bohererezamo abagore ari twa tuntu tworoshye ariko za nkuru zisaba kwegeranya ibintu byinshi no kururira imisozi ugasanga boherejemo abagabo.”

Yakomeje agaragaza ko bamwe usanga banafashe abagore bakora itangazamakuru gutyo bataranagerageje na rimwe ngo barebe niba n’ingingo zikomeye batazishoboye ku buryo iyo umugore adashoboye ngo yigaragaze birangira agumye mu biganiro byo guteka n’amakuru yoroheje.

Ati “Bisaba gutinyuka ukihagararaho ukiyemeza ukavuga uti ‘umuhungu ubikora ko nshobora no kuba naramurushaga amanota ku ishuri kuki mu kazi andusha gusa kuko ari umuhungu’. Ikindi ni uko abagabo bagomba kutwizera kuko twitondera ibintu bikagenda neza kandi hari benshi bagiye babigerageza rwose abayobozi b’amakuru bahindure imyumvire.”

Yagaragaje ko haba mu itangazamakuru n’indi myuga nta n’umwe ubamo woroha cyangwa utarimo ibibazo ahubwo ko bisaba kwiyemeza no kudacika intege kugira ngo ugere ku ntsinzi.

Ku bijyanye no gufata inshingano zo kuba Umuyobozi muri RBA yavuze ko nk’inshingano za mbere zo kuyobora yari abonye yabanje kwibaza niba azabishobora ariko kuko hari muri radiyo yari asanzwe amenyereye ndetse bamwe mu banyamakuru baziranye yumva azabishobora.

Ati “Kuyobora abantu batandukanye bisaba kugira ‘discipline’ kugira ngo abo ubwira babyumve kuko iyo utayigira nabo ntibakumva ahubwo bashobora no kwitwara nabi kubera wowe. Byaranyubatse mvamo undi muntu ubu maze umwaka muri izi nshingano.”

Nyinawumuntu kandi nubwo afite inshingano zo kuba umuyobozi, kuvugira kuri radiyo aracyabikora mu kiganiro cya nimugoroba kuri Magic FM akorana na Robert Cyubahiro McKenna.

Nyinawumuntu Inès Ghislaine yasobanuye urugendo rwe rw'imyaka 16 mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages