Uku gutakaza ubumenyi bituma abantu batabasha kuramira ababo nk’igihe bakomeretse ariko bakaba bataragera aho babonera ubuvuzi bwa kizungu.
Nyuma yo kubona uburyo abato bagenda bagorwa no kumenya byinshi ku mateka y’ubuvuzi n’ibimera bakwifashisha mu burwayi runaka cyane cyane nk’igihe baba batabashije kugera ku bitaro byihuse, Dukuzimana Emmanuel yanditse igitabo gikubiyemo ibimera bisaga 90 na zimwe mu ndwara bivura n’uko bikoreshwa.
Dukuzimana Emmanuel, avuka mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Yarangirije amashuri yisumbuye muri Ecole des Science Byimana mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima,PCB.
Muri iki gitabo yise ‘Look at Medical Herbs’ harimo amazina y’ibimera, amafoto ndetse bigaherekezwa n’inyandiko isobanura indwara icyo kimera runaka kivura n’uko gikoreshwa.
Dukuzimana avuga ko yatekereje kwandika iki gitabo ubwo u Rwanda rwari ruri mu bihe bya guma mu rugo aho abantu bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi.
Uyu musore warangije amashuri yisumbuye mu 2019, avuga ko ubumenyi yakoresheje mu kwandika iki gitabo yabukuye kuri nyina wigeze gukora ubuvuzi gakondo no mu gusoma ibindi bitabo.
Yagize ati "Nabifashijwemo na mama wanjye. Nubwo ashaje wenda atakibikora, yajyaga avura abana b’aho twari dutuye. Namubazaga izina ry’ikimera n’indwara kivura, akabimbwira, njye nari mbizi mu Cyongereza, akabimbwira mu Kinyarwanda. Nifashishije n’ubushkashatsi abandi bakoze, nasanze kuri murandasi.”
Dukuzimana avuga ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo asangize abakiri bato ubushobozi bw’ibimera mu kuvura.
Ati “Icyanteye kwandika igitabo kivuga ku bushozi bw’ibimera mu kuvura indwara, ni uko nabonye antu benshi by’umwihariko abakiri bato batazi imiti gakondo. Abakuze ni bo usanga babizi, kandi n’abakiri bato bakeneye ubu bumenyi.”
Muri iki gitabo Dukuzimana agaragaza ubushobozi bw’ibimera mu kuvura indwara zitandukanye, harimo nk’aho avuga ko Igisura gifite ubushobozi bwo kuvura indwara zifata umwijima, Umusave ukagira ubushobozi bwo kuvura indwara zifata impyiko mu gihe inyabarasanya ikoreshwa mu komora ibisebe.
Uyu mwanditsi kandi muri iki gitabo agaragaza ingano y’ibimera umuntu ashobora gukoresha mu kwivura indwara runaka, ahanini ayigena agendeye ku mubare w’ibibabi.
Mu bwanditsi bwe Dukuzimana avuga ko agihura n’imbogamizi ahanini zishingiye ku amikoro bigatuma atabasha kugeza iki gitabo cye kure.
Ati “Ntabwo nshobora gukora kopi nyinshi, ngo mbe nazishyira mu masomero ku buryo abantu babona ibitabo byange ku buryo bworoshye. Mfite n’ibindi bitabo naditse ariko ntarashyira ahagaragara bitewe no kutagira amikoro ahagije. Imbogamizi mfite ahanini ni amikoro.”
Nyuma yo kwandika igitabo gikangurira abantu by’umwihariko abakiri bato kumeya ubushobozi bw’ibimera mu kuvura indwara zinyuranye, ateganya no gushyira ahagaragara ibindi bitabo bivuga ku buzima rusange.
Nubwo akiri muto, Dukuzimana avuga ko afite inzozi zo kuzavamo umwanditsi w’ibitabo ukomeye ndetse akanaminuza mu masomo y’ubuganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!