Abakecuru b’abatinganyi Vivian Boyack na Alice Nonie bambikanye iy’urudashira nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 06 Nzeri mu rusengero rwa First Christian ruherereye i Davenport muri Leta ya Iowa ho muri Amerika.
Nk’uko dailymail ibitangaza, Boyack w’imyaka 91 na Dubes ufite 90 baje gusezerana imbere y’Imana babatwaye mu tugare. Bemeye ko bagomba kuzakomeza kubana akaramata nyuma y’imyaka 72 bari bamaze babana .
Rev.Linda Hunsaker wabasezeranyije, yabwiye incuti n’abavandimwe bari bahereje aba bakecuru mu rusengero ko ubu bukwe bwagombaga kuba bwarabaye mu myaka yashize , anashimira intambwe abasezeranye bateye.
Aba bakecuru bombi bahuriye mu mujyi wa Yale, muri Iowa aho bari batuye bombi. Kuva bakimenyana bahise bimukira ahitwa i Davenport mu mwaka w’1974 aho Boyack yari umwarimu.
Dubes yavuze ko yagiranye ibihe byiza n’uwo barushinganye Boyack , ngdetse mu myaka bamaranye bamaze gutemberana mu mijyi 50, intara zose za Canada ndetse banasuye u Bwongereza inshuro ebyiri.
Boyack we yavuze ko byabasabye ibikorwa byinshi n’urukundo kugira ngo ubucuti bwabo burambe imyaka 72.
Jerry Yeast w’imyaka 73 , ni inshuti yabo y’igihe kirekire, muri ibyo birori yagize ati “Ndababwiza ukuri, aba bakecuru ntibasanzwe, njye mbazi nkiri muto cyane”
Mu mwaka wa 2009 nibwo Leta ya Iowa yatangiye kwemerera abahuje ibitsina gusezerana.
Aba bakecuru bakaba bavuga ko ari ubundi buzima bushya batangiye.



















TANGA IGITEKEREZO