00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rutangaje rwa KNC watangije radio acengana na leta

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 December 2016 saa 12:16
Yasuwe :

Yamenyekanye nk’umuhanzi, mu gutegura ibitaramo, umunyamakuru n’umuhanga mu gushakisha impano, byose bikerekana Kakooza Nkuliza Charles cyangwa ‘KNC’ nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo bamaze gutera intambwe, kugeza ubwo atagikorera abandi ahubwo afite Radio na Televiziyo yishatsemo.

 Yatangiye Radio 1 ivugira mu rugo iwe
 Mu buzima bwe ntarandika ibaruwa isaba akazi
 Yatangiye TV afite $5000, ubu ibikoresho bigeze muri $370 000
 ‘TV1 yatangiye ikoresha camera yitwa ‘imbangukiragutabara’
 Bigitangira wari umuriro…

Ku myaka 35, KNC afite umugore n’abana batatu, gusa ni umugabo uganira ndetse akanyuzamo agatebya ariko akavuga adaca ibintu ku ruhande. Hari mu gitondo ubwo twamusangaga aho Radio 1 na TV 1 bikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Izina KNC si rishya kuri benshi

KNC ni umuhanzi, umunyamakuru, umuhanga mu kwamamaza, umukinnyi wa filime n’ikinamico, kuyobora ibitaramo, kwandika filime n’ibindi, iyi myuga y’uruhurirane ayikesha impano yavukanye igashyigikirwa n’ubumenyi yavomye mu ishuri.

Ati “Ndi umwana nakundaga gukina utuntu, abantu bakavuga bati uyu ni umusazi, bati uyu mwana arakubagana, nta n’uha agaciro ibyo nkora ariko njye nkumva hari ikintu kindimo kuko nashoboraga kubona umuntu nkamukoramo nk’umuvugo, nkaba namukinamo utuntu desekeje…”

Mu mwaka wa 2000 ubwo yigaga muri Lycée de Kigali mu mashuri yisumbuye, nibwo yashinze ihuriro ry’abahanzi n’abaririmbyi yise “The Earth Light” Yibuka ko harimo Manasseh wari umucuranzi, Mico uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Tom Close n’abandi benshi.

Icyo gihe basubiragamo indirimbo z’abandi, mu gitaramo cya mbere bakoze bishyuje inoti y’ijana n’igiceli cya 50 Frw, baza gukora igitaramo cyujuje Gymnase ya Lycée de Kigali, ku buryo umwe yahembwaga hagati 500 Frw na 700, ‘ubuzima butangira kubaryohera’.

Byari ingorabahizi kuri bo gutegura ibitaramo kuko nta byuma bagiraga, KNC yaje kwegera inshuti ye yari ifite ibyuma by’umuziki bishaje, ati “nshobora kubibyaza umusaruro, ariko sinzanabitwarira ubuntu, wowe bimpe nzabibyaza amafaranga njye nguhaho.”

KNC yanisunze Padiri Gatete wayoboraga amarushanwa y’ibigo by’amashuri, bamuha ikiraka cya 50 000Frw cyo gushimisha abana baturuka imihanda yose.

Ati ‘‘Mbaha umuziki, ndanishyuza ariko abanyeshuri bo binjirira ubuntu, ku buryo njya kurangiza amashuri yisumbuye ntekereza ko nari mfite akababakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga, hari mu 2002.’’

Asoje ayisumbuye KNC yagiye muri Uganda gutyaza ubwenge mu bijyanye no gutegura ibiganiro, gutunganya amashusho n’ibindi, yiyishyurirayo amezi atandatu.

KNC yatangiye kwandika imikino yanamenyekanye nka ‘Indya Nkurye’ yarimo Dr Runiga , yubakiye ku nkuru y’ukuri y’ibyamubayeho n’umukobwa w’inshuti ye ubwo bajyaga kwivuza, muganga aho kuvura indwara agakorakora inkumi umubiri wose.

Harimo n’umukino ‘Karundura’ warimo umukobwa Fannette wajyaga aryamana na Nyirarume, nabyo byubakiye ku nkuru yabayeho, kandi iyo mikino yombi ikubakwa mu buryo busetsa, bufasha abantu kuyikurikirana by’igihe kirekire.

KNC nk’umunyamakuru

Igitaramo yateguye cyamubereye imbarutso yo kwinjira mu itangazamakuru, ubwo cyaberaga kuri Car Wash mu Mujyi wa Kigali, yahahurira na Kamanzi Louis na mugenzi we Kabera bamugejejeho umushinga bafite, binjira mu biganiro byabyaye ishingwa rya Radio Flash FM muri Nzeri 2004.

Nyuma haje abashoramari bashya bashakaga gushinga City Radio FM, KNC asezera Flash FM atangira gukorana na radio nshya yari ivutse mu murwa.

Ati ‘‘Icyo nshaka kuvuga, ntabwo nigeze nandika ibaruwa isaba akazi mu buzima bwanjye. Icyo gihe bantumyeho umuntu bati turashaka ko udufasha gutunganya ibiganiro, ndibuka ko bampaye avance y’amezi nk’atandatu. Ndagenda mbwira abo kuri Flash ko ngiye kugenda’’.

KNC yaje gusanga abantu bari kubyaza umusaruro ubwenge bwe kandi ibyo akorera abandi nawe ashobora kubyikorera, aza gushinga inzu itunganya amajwi ya A to Z Production, yegera umuherwe ukomeye i Kigali, Nkusi Godefroy, aramubwira ati “nagukoreye itangazo ryamamaza, ariko ntunyishyure, ahubwo nkongereho umpe iyo mudasobwa.”

Yegereye undi amwaka Mixer nawe ati “ntabwo mpita nkwishyura ariko nyuma y’uku kwezi nzakwishyura”, nyuma ahita abona ikiraka cyo kwigisha ‘Adobe’ asaruramo miliyoni 3.7 Frw, yishyura abamukopye.

Yazanye ibyo gushinga radio bamuha inkwenene

KNC yaje kuzana igitekerezo cyo gushinga radio ye bwite atijwe umurindi n’ibiraka byinshi yari afite icyo gihe.

Ati “Naribwiye nti ndakorera abandi, ndazinduka rimwe na rimwe n’umushahara ntuboneke kuko icyo gihe byari bigoye. Nti ariko njye nzatekereza kwikorera ntangiye gusaza? Mbibwira bagenzi banjye nti ngiye gutangiza radio baransekaaa… barasetse barigaragura.”

“Nabajyanye ahantu ndabagurira, nti mfite umushinga ndashaka gukora radio mube abafatanyabikorwa, baraturika baraseka, barasetse imbavu zirabarya, nti ntacyo nimwinywere, turatandukana ndagenda.”

Nibwo yabonye umushinga waterwaga inkunga n’ikigega cya Norvège, Norwegian People’s Aid, cyafashaga imiryango yigenga, abagezaho igitekerezo cyo gufasha abaturage kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba akanabinjiriza agafaranga, aba ari we ubagemurira ibikoresho n’amagare y’abakangurambaga.

Ati “Kuko ntari mfite ubushobozi bwo kubitumiza mu Bushinwa kandi kubigura hano ku isoko byari bihenze, nakoranye n’umuntu ukomeye wo muri Uganda, akabivana mu Bushinwa akabigeza muri Uganda nanjye nkajya kubizanira abagenerwabikorwa. Sinavuga umubare w’amafaranga ariko narungutse pe, ku buryo bushimishije.”

Radio yatangiriye mu rugo i Gikondo

KNC avuga ko guhabwa umurongo radio ivugiraho byari bigoye ariko yari yarabisabye, mu mafaranga abonye akaguramo ibikoresho akabika.

Ati “Radio 1 yatangiye mu buryo butangaje, yatangiriye mu rugo iwanjye i Gikondo, mu nzu aho nari mfitemo Production. Nyivanaho nshyiraho radio, nzamura antenne.’’

“Uburenganzira twari dufite bwari ubwo gukorera ahagenewe iminara za Jali na Rebero, RURA yashakisha radio ikayibura. Rimwe baza gukoresha ikoranabuhanga ryabo babona imiyoboro ko ivugira hafi hariya i Gikondo. RURA iranyandikira ariko nyuma yaho nza kubinyuza mu buryo, Radio 1 itangira gutyo. Hari mu 2012 ariko mu 2013 nibwo twatangiye neza.”

Yatangiriye mu bibazo by’amikoro make ariko igenda ibyigobotoramo, byose bikomeza intego ari ugukora televiziyo kandi niko byagenze, TV1 ivuka kuwa 18 Mutarama 2014.

Ati “Dutangira TV1 twari dufite $5000, sinzi niba byagura izi mashini zose, twakoreshaga Tricaster iri analog, ubu twayivuyeho, nyamara iyi mashini ubwayo twayiguze $20000. Urumva ayari ahari ntiyari kugura amatara, Camera, Switcher, ntiyagura Intercom system, nti ariko tugomba kubikora, abantu baraseka.”

KNC yakodesheje camera ebyiri buri kwezi akamwishyura $500, azana abafundi bamufasha kubaka igice gitanga urunyurane rw’amabara muri studio (Green Board), ariko kubera ubushobozi buke muri studio ashyiramo amatara yo mu nzu na Mixer yatse umuntu ati “nzakwishyura mu cyumweru gitaha.’’

Yakomeje agira ati “Kugira ngo umuntu azasome inkuru, umuntu yahagararaga guhera muri studio, tugatonda umurongo umwe agakora ku wundi, uwegereye ugiye gusoma amakuru akaba ariwe umuha ikimenyetso ngo atangire.”

Icyo gihe ngo bifashishaga Camera nto bitaga ‘imbangukiragutabara’, ati “tugahitisha ibishusho bibi ariko birimo ikintu, abantu barabikunda kuko nta kundi byari kugenda, ubundi bakareba umuziki.”

Hatangiye kuboneka amasoko, hagurwa ibikoresho bigezweho ndetse aza kugera ku Munya-Philippine ukuriye uruganda rukomeye amukopa ibindi bigera ku bihumbi $60 nta n’igiceli cy’icumi mbahaye.

Ati “Tumaze kubona ibikoresho twakoze nk’abasazi, turakora ariko byo kwiyahura, muri uko kwezi tubona abakiliya, nari namubwiye ko nzamwishyura mu mezi atatu, namwishyuye mu kwezi kumwe n’igice.’’

Urugendo rwatangiye ubwo

Icyo gihe Radio na TV 1 byakoreraga ku Muhima, baza gusanga ari hato bati reka twimuke, bafata inzu ku Kacyiru munsi y’ahubatse Umurenge, gusa yari itaruzura neza bayivugurura bayitanzeho miliyoni 42 Frw.

Ati “Twavuye ku $5000 tugera ahantu ubungubu twavuga ko ibikoresho dufite, uvanyemo wenda RBA, nta yindi televiziyo iturusha ibikoresho byinshi. Tuza kongeramo, nk’uyu munsi ubaze ibikoresho dufite utabaze inzu, turakabakaba hafi ibihumbi $370.”

Ubu TV1 imaze kugwiza abakozi barenga 50 ndetse ifite inzu ikoreramo yavuye mu nyungu z’ibyakozwe mu gihe gito imaze ishinzwe. KNC avuga ko TV1 ishobora kuba iri mu bigo bya mbere bitanga umusoro mwinshi mu itangazamakuru kubera uburyo yaguka buri munsi.

KNC avuga ko yubahirije ibyo yasabwe n'urukiko byose

Ati “Ntabwo nakwigereranya na RBA ariko twebwe dushobora kuba turi aba kabiri. Abakozi bacu babona ibibagendahobyose, amakonji, ibiribwa, uyu munsi twubatse ikigo dutekereza kokitariho uyu munsi, ahubwoi kigomba kubaho mu binyejana n’ibindi.”

Uyu munsi TV na Radio 1 bifite ingengo y’imari ikabakaba miliyoni 30Frw asohoka buri kwezi, nubwo imbogamizi zitabura zirimo “abakiliya turakopa, bamwe ntibishyure”.

Afite imirimo y’urusobe muri TV&Radio1

KNC ni umuyobozi wa TV na Radio 1, akaba umunyamakuru ndetse ni na we ushinzwe gushaka amasoko.

Avuga ko nubwo akora cyane atari uko abikunze cyane ko nawe akenera kuruhuka cyangwa kugira umwanya uhagije wo kubana n’umugore n’abana, ahubwo yisanga mu kazi kenshi, ariko akabana nako, ku buryo adashobora kurenza saa tatu z’ijoro atararyama cyangwa saa kumi za mugitondo atarabyuka.

Ati ‘‘Ikindi ntinya kubaho nabi. Ntinya ko umuntu yazambona ngo dore wa muntu kera twabonaga yarakennye, ibyo bintu iyo mbitekereje mpita nkubita amashuka umugeri nkahaguruka. Muri make njyewe mporana ubwoba bwo gusubira inyuma, bikantera rero ishyaka nkumva ko byanga bikunze ngomba gukora cyane.’’

Imbere hari urwererane…

KNC akomeza agira ati “TV1 igitangira wari umuriro, ariko impamvu ni iyi: Abantu ntabwo bari baramenyereye itangazamakuru risesuye , bumvaga ako itangazamakuru ari iriza rikavuga riti bubatse amazi ariko ntuvuge ko amazi yabuze, hari abumvaga ko itangazamakuru ari ukuvuga ko hatanzwe inka muri Girinka ariko ntuvuge abazibye…”

Icyo gihe ngo hari abavugaga ko batazabaha amasoko, ariko we akumva ko igihugu kitatera imbere mu gihe leta itegura gahunda nziza zigakomwa mu nkokora n’amakosa ya bamwe bitwaza kananiyambika umwenda batanakwiriye, bahitamo kunenga ibitagenda.

Ati “Hari n’abatwitaga amazina ntazi ntari buvuge, ariko uyu munsi baravuga bati ahubwo itangazamakuru rimeze gutya, niba ari ugukorera abaturage, rigomba kubumva.’’

KNC avuga kokugaragara muri gahunda zose z’igitangazamakuru cye, biterwa n’uko isoko ringana, cyane ko yakwishimira kuba umuyobozi ugezwaho raporo z’ibyakozwe.

Ati “Wenda nanjye nzicara nduhuke kuko ndakora cyane, atari uko wenda ari ubushake no gukunda kwikanyiza, ahubwo ni uko usanga hari ingengo y’imari ntashobora kurenza.’’

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata indi ntera, TV1 ifite gahunda yo gucuruza ibyo itangaza uretse kuba waba ufite televiziyo gusa aribyo bita Video on demand, umuntu yaba yacitswe n’amakuru akaba yayareba yishyuye amafaranga runaka.

Harimo n’ubufatanye n’abarimo b’inzobere bazajya batanga amasomo y’ubumenyi yakorohera abanyeshuri kuyumva, ku buryo umubyeyi ashobora kwishyura ifatabuguzi rigenewe umwana we, mu masomo arimo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire.

Aha niho habera ibiganiro cyangwa hagasa bitewe n'uko abantu babyifuza
Aha niho hafatirwa ibijyanye n'amajwi, hanakorerwa amatangazo yamamaza muri Radio 1
Hari kwagurwa uburyo bwo gucuruza amashusho mu buryo bwa VoD (Video on demand)
Icyumba kigenzurirwamo ibikorwa bya televiziyo
Radio 1 niyo zingiro ry'ibibazo hagati ya Nyagatare na KNC
Ushobora kureba TV 1 kuri Telefone
Inyubako TV 1 ikoreramo

KNC ni umuhimbyi ukomeye w’indirimbo

Yakinnye muri filime zakanyujijeho mu Rwanda

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages