Ni amahugurwa yabaye mu gihe cy’iminsi itatu, kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2024, afite insanganyamatsiko igira iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera”.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu mirenge irimo abahuguwe, batanze ibitekerezo ku bibazo byangiza ubuzima bwo mu mutwe, uko byakumirwa mu miryango no mu kazi ka buri munsi.
Umuganga mu by’imitekerereze n’imyitwarire akaba n’umukozi wa GAERG, Umulisa Aimée Josianne yavuze ko kimwe mu bigaragaza kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe harimo kunanirwa gutandukanya amarangamutima.
Ati “Uzabwira umuntu ngo nagize ibyago napfushije umubyeyi, aho kukubwira ngo wihangane, agatangara agira ati “Wowe uracyamugira? Uziko muteta? Abandi bababuze kera”.
Yasobanuye ko ubuzima bwo mu mutwe bushobora kwangirika buhoro buhoro kandi umuntu ntabimenye. Anavuga ko kumenya ko ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu bwagize ibibazo, bisaba kureba ku bimenyetso agaragaza.
Nubwo ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho, ntibikuraho ko wagira ibindi bibazo mu buzima cyangwa ukaba warwara n’izindi ndwara, kuko kubukurikirana bidakuraho kwita no ku bundi bw’umubiri.
Ati “Wenda urwaye diyabete cyangwa indi ndwara ariko ubuzima bwo mu mutwe wabwitaho.Wagize ibibazo uraryama uriyorosa, uravuga ngo ‘ndapfuye ndarangiye’ aho ubuzima bwo mu mutwe burangirika, kandi wihanganye wabicamo.”
Umuganga mu Kigo Nderabuzima cya Gihogwe, Niyonsenga Sandrine, yavuze ko rimwe na rimwe biterwa n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, atanga urugero ku mugabo wajyanye umugore we kwa muganga ari muzima agira ngo afite uburwayi bwo mu mutwe.
Uyu muganga yamenye ko nta burwayi uwo mugore afit binyuze mu biganiro bagiranye, ndetse abasha kumenya ko byatewe n’uko yafashwe ku ngufu na musaza we, akanamugira umugore kandi ntanemere ko anahura n’umugabo babyaranye abandi bana.
Niyonsenga asobanura ko gufatwa nabi biganisha ku kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe kandi ufata nabi abandi na we akaba ashobora kuba afite ibyo atabizi.
Ikindi ni uko uyu muforomokazi avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari kimwe mu byongereye ibibazo byo mu mutwe ku bana bavutse irangiye.
Nubwo abana baba batarabaye muri ibyo bihe, ariko ubuzima bubu ababyeyi babo babamo bubagiraho ingaruka mu mikurire yabo bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubuzima bwo mu mutwe kandi bukunze kwangirika ku bana babyawe n’ababyeyi batabishaka nkuko Niyonsenga abigarukaho .
Ati “85% by’abana bavuka basamwa n’ababyeyi batabishaka, benshi baba baranagerageje kwica abana, ibyo bigatuma bakura banga ababyeyi babo”.
“Wisanze wateye inda, ukajya mu cyumba n’uwo wateye inda ukavuga ngo tumwice ntidushaka kubyara, nyamara umwana aba abumva. Ni hahandi uzasanga umwana w’imyaka 18 afashe umuhoro agakora ibyo se cyangwa nyina yashatse kumukorera ataravuka".
Umuyobozi wa Gahunda y’Isanamitima n’Ubudaheranwa, Murezi Patrick, yavuze ko abafite ibibazo byo mu mutwe bakeneye gukundwa.
Ati “Bakunde kandi ubumve. Aba bantu bakeneye kumvwa no kuganirizwa ku byababayeho, bakerekwa ubushobozi bifitemo bwo kubirenga, ubuzima bugakomeza, bagakira”.
Abayobozi b’inzego zibanze bishimiye iki gikorwa basaba ko na bagenzi babo bo bayategurirwa akagera ku bayobozi benshi kuko ari ingirakamaro.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!