00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwo kurokoka kwa Assoumpta Numukobwa wanditse igitabo ‘L’Université m’a trahie’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 March 2026 saa 11:51
Yasuwe :

Umwanditsi w’Ibitabo, Numukobwa Assumpta wanditse igitabo yise “L’Université m’a trahie” yavuze ko amateka y’abanyeshuri n’abandi biciwe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi adakwiye kwibagirana, ahubwo akwiye guhora atanga isomo ryo kwanga ikibi.

Muri icyo gitabo Numukobwa atangamo ubuhamya bwe, ubw’umuryango n’urugendo rw’ishuri mbere, muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Uyu mwanditsi yasobanuye ko yahisemo kwandika ayo mateka mu rwego rwo gusigasira amateka y’abanyeshuri biciwe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari iherereye i Butare.

Uretse ubuhamya bwe yanditse muri iki gitabo, yanagaragaje uko uburezi bukwiye kugira uruhare mu kubaka umutimanama aho gusenya no kubiba urwango.

Inkuru yo muri iki gitabo, ayitangira agaragaza ubuto bwe muri Kigali, mu muryango w’abakirisitu yavukiyemo.

Nubwo hari ibibazo bya politiki, umuryango wa Numukobwa wabashishikarizaga kwiga we n’abo bavukana.

Nyuma yo gusoza amashuri abanza yakomereje mu ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre‑Dame de Cîteaux riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Muri iri shuri ibyo yahaboneye n’ibyo yanyuzemo byamufashije kubaka imico ye, kumva inshingano afite no kurushaho kugira icyifuzo cyo gukomeza amashuri makuru.

Ku rundi ruhande sosiyete nyarwanda yari isanzwe irimo ibibazo bikomeye ashingiye ku moko n’ivangura ryakomeje gukorerwa Abatutsi byageraga no mu mashuri.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Assumpta Numukobwa yabanje kwigisha mu ishuri ribanza mu gihe gito, aza kwerekeza muri kaminuza gukomeza amasomo ye nyuma yo kubona buruse yamufashije kujya kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Ku munyeshuri wari ukiri muto, kujya muri kaminuza byari nko kugera ku nzozi yari yarifuje igihe kirekire. Yayibonaga nk’ahantu h’ubwisanzure mu bitekerezo, aho kuvumbura byinshi no kubaka ejo hazaza.

Ariko yahise abona ko kaminuza na yo yari yarandujwe amakimbirane ya politiki yari yugarije sosiyete nyarwanda ashingiye ku ivanguramoko.

Yerekana ko abanyeshuri batangiye kwicamo ibice hashingiwe ku bitekerezo bya politiki no ku moko, kandi ingaruka z’amashyaka ya politiki zigenda zinjira cyane mu buzima bwa buri munsi bwa kaminuza.

Nubwo ayo makimbirane yari ahari, ubuzima bw’abanyeshuri bwabaye nk’ubukomeje; amasomo, ibiganiro, ubucuti n’imigambi y’ejo hazaza byakomeje kuranga imibereho ya buri munsi y’abo banyeshuri bakiri bato.

Uragamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe mu 1990 n’Ingabo za FPR-Inkotanyi, kwemererwa kwa politiki y’amashyaka menshi, n’ihangana ry’amashyaka ya politiki byatumye amagambo n’imvugo mu ruhame birushaho gukara no kurushaho kuba bibi.

Muri kaminuza, ayo macakubiri yatangiye kugaragara cyane. Abanyeshuri bikitabira inama za politiki, abatabikoze bagahanwa kandi imvugo zibiba urwango zatangiye gukwirakwira ku mugaragaro.

Kwamamaza urwango mu bitangazamakuru, cyane cyane kuri Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), byakwirakwizaga urwango rufite intego yo kwibasira Abatutsi.

Ku wa 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana imaze kuraswa igahanurwa, ibyo byabaye imbarutso ya Jenoside yari imaze igihe itegurwa.

Ahagombaga kuba isoko y’ubumenyi n’ibiganiro byubaka, hatangiye guhinduka buhoro buhoro ahantu harangwa n’ubwoba n’urugomo.

Numukobwa yasobanuye kandi ko kaminuza yabaye inzira yo kubiba urwango n’amacakubiri aho gutanga ubumenyi yagombaga gutanga ahubwo bamwe mu banyeshuri b’Abatutsi barahohoterwa.

Ati “Numvaga nzagira uruhare mu kuzamura imibereho y’umuryango, nageze muri kaminuza ndahishimira ariko nta mahoro twari tuhafitiye…nanditse ko kaminuza yantengushye kubera ko nta nshuti nahavanye, nta bumenyi nahakuye.”

Yakomeje ati “Nari niteze ko ubwo ngiye muri kaminuza ubuyobozi buzanyakira, bukampa amabwiriza ya kaminuza, bukanyereka ibyemewe n’ibitemewe…ariko nabonye urugomo rw’abanyeshuri. Tukihagera washoboraga no kumara ukwezi utarajya muri restaurent kubera gutinya umunyeshuri witwaga Savimbi.”

Yasobanuye ko wasangaga abanyeshuri b’Abatutsi batotezwa, bagenzi babo bakoresha amagambo y’ibitutsi, ibikorwa by’urugomo n’ibindi byatumye babaho bihishe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hashyizweho za bariyeri, ndetse hakaba n’amabarura agamije kumenya abanyeshuri b’Abatutsi.

Mu buhamya bwe, yemeje ko ijambo Sindikubwabo Théodore yavugiye i Butare, ryasembuye bikomeye ubwicanyi i Butare no muri kaminuza, aho bamwe mu banyeshuri batatinye kwinjira mu bwicanyi.

Muri icyo gitabo kandi agaragaza urugendo yanyuzemo rwamugejeje ku kurokoka n’uburyo yashoboye kurenga ibikomere akabasha kubaka umuryango no gufasha abatararenga ibikomere.

Numukobwa yasobanuye ko yarokokeye ku Gikongoro mu rugendo rutari rworoshye.

Binyuze mu gitabo “L’Université m’a trahie”, Assumpta Numukobwa aha icyubahiro abanyeshuri, inshuti n’abagize imiryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igitabo cye cyibutsa ko kwibuka ari ingenzi cyane mu gusobanukirwa amateka no gukumira ko ibibi nk’ibi bitakongera kuba ukundi.

Yasobanuye kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashimangiye icyuho gikomeye hagati y’ubumenyi bwa kaminuza n’indangagaciro nzima z’ikiremwamuntu.

Ati “Uburezi ntabwo bukwiye gutanga ubumenyi gusa ahubwo bukwiye kwigisha abaturage kugira ubushobozi bwo gusigasira uburenganzira bwa muntu no kurwanya urwango.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages