Tariki ya 12 Ukuboza 2016, Abayobozi batandukanye bahaye ubuhamya urubyiruko rw’Inkomezamihigo rugizwe n’ababa mu Rwanda, ababa mu mahanga barimo n’abari bakiyumva nk’impunzi, bose bahuriye mu Itorero ‘Urunana rw’urungano’, mu ishuri rya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Mu kiganiro yagejeje kuri urwo rubyiruko, yibanze ahanini ku mateka ye mu buhungiro muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, anagaruka ku ivangura rishingiye ku moko kuva mu mabyiruka ye.
Yavuze ko yavukiye muri Komini Karago ho muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Bitandukanye n’abandi bayobozi batandukanye bagiye bavukira mu mahanga ubwo ababyeyi babo bari bari mu buhungiro, Mureshyankwano we yavukiye mu Rwanda, arahakurira, ariko mu 1994 ajya mu buhungiro muri Congo.
Amoko yayamenye akiri umwana …
Ati “Amacakubiri y’ubwoko, y’ubuhutu, ubututsi, ubutwa, nayavukiyemo nyakuriramo. Nakuze mbizi ko ndi umuhutu, Data na Mama ko ari abahutu, kuko hafi yacu hari hatuye abatutsi. N’abatwa nari mbazi kuko najyaga mbabona barimo gucuranga mu bukwe.”
“Niga mu mashuri abanza ni bwo natangiye kujya mbona ibintu by’ivangura ariko ntabwo namenyaga mu ngo abantu barazira iki mu by’ukuri, kuko mu mashuri abarimu baraduhagurutsaga, bati abahutu muhaguruke, tugahaguruka, abatutsi na bo bagahaguruka.”
Akomeza avuga ko akiri mu myaka yo hasi mu mashuri abanza, atari azi impamvu babahagurutsa bakurikije amoko, ariko ngo rimwe na rimwe abana b’Abatutsi barahagurukaga bakabakwena.
Guverineri Mureshyankwano yakomeje abwira urwo rubyiruko ko Jenoside yakorewe abatutsi we ari umwarimukazi, akaba yari anamaze umwaka umwe ashyingiwe.
Ati “Igihe kiragera mu 1994 baravuga bati ‘Inkotanyi zaje’. Umututsi wese yari yariswe umwanzi kubera ya macakubiri yari yarigishijwe guhera hasi, ko umututsi ari mubi, bariswe amazina abambura ubumuntu nk’inyenzi, inzoka n’andi.”
Yahunze Inkotanyi yakekaga ko zishobora kuzaza zihorera …
Aho yari atuye i Nyagahinika mu Karere ka Rutsiro, ngo haje Umugore witwa Bemeriki wakoraga kuri Radio RTLM, ubu afungiwe ibyaha bya Jenoside, ababwira ko nibadahunga, Inyenzi (Inkotanyi) ziribubamare, gusa ngo si cyo cyonyine cyatumye ahunga.
Ati “Icyatumye mpunga nkajya muri Congo, nari mbizi ko ndi umuhutu, nareba ukuntu abatutsi bishwe, kuko twari tuzi neza ko ari ‘Inyenzi’ zifashe igihugu, nkavuga nti ‘ukuntu abatutsi bishwe n’abahutu kandi bakabica urw’agashinyaguro, nibagera muri iki gihugu natwe baratumara.”
Ibyo byiyongereyeho kuba ubutegetsi bwariho bwarakoresheje Itangazamakuru bugashishikariza abantu guhunga, maze kimwe n’abandi, afata inzira ahungira i Bukavu.
Bamwe mu bo bahunganye bajyaga kwitoreza mu mashyamba, bakambuka mu Rwanda, bakagaruka bigamba ko bishe abantu bakanasahura. Ibyo byose ngo babikoraga babizeza ko bazagaruka kurwana mu Rwanda bagafata igihugu.
Igihe cyarageze Inkotanyi ziza gucyura impunzi, ariko urwikekwe ruturuka kuri rya vangura rishingiye ku moko, rugatuma bo biyumvishaka ko zije kubica kuko ari Abahutu kandi zikaba zarafashe ubutegetsi nyuma y’uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro.
Ati “Bamwe baratashye icyo gihe, bagera kuri miliyoni eshatu, ariko njye sinatashye, ahubwo nahise njya mu mashyamba ya Congo. Tumaze kugera mu mashyamba ya Congo ‘turakubitika mwa bana mwe!’ Nta kintu twari dufite, nta kiribwa, nta mwambaro, inzara iradukubita.”
Akomeza avuga ko hari n’amashyamba bagezemo ugasanga nta mazi, bamwe bicwa n’inyota abandi bicwa n’inzara, ku buryo hari n’abiroshye mu mugezi wa Luaraba nyuma yo kubabeshya ko Inkotanyi zibagezeho, bashaka ko bihuta.
Ati “Tugeze kuri uwo mugezi wa Luaraba, baravuze ngo Inkotanyi zahageze, bamwe bajya mu mazi ariko ndavuga ngo njye ntabwo ndibwiyahure, ndahaguma. Ariko nahamaze nk’ibyumweru bibiri, ndinda mpava mbonye Umunye-Congo unyambutsa ntarahabona Inkotanyi.”
Uko Mureshyankwano yatahutse …
Mu buhamya bwe, akomeza avuga ko hari aho bagendaga, nko ku munsi wa karindwi bakabona bageze aho bari baratangiriye urugendo kubera ko hari mu mashyamba y’inzitane, ati “Mbese twakoze ibirometero 1000 kuva i Bukavu kugera ku ruzi rwa Congo n’amaguru.”
Nyuma y’urwo rugendo, Mureshyankwano n’abo bari kumwe bashinze ingando ahitwa Wenzi Secri, iruhande rw’uruzi rwa Congo, ariko bidateye kabiri haza kumvikana urusaku rw’amasasu, bahita birukira mu mashyamba, bayamaramo amezi hafi abiri.
Aho na ho ngo barahahangayikiye bikomeye, kugeza aho inzara yatumye Mureshyankwano arya imyumbati ya gitamisi, iramwica maze amara amezi abiri atumva neza. Icyo gihe yari asigaranye n’umugabo we gusa, kuko umwana bahunganye we yari yaramaze gupfa.
Izo yahungaga ni zo zatabaye umugabo we
Guverineri Mureshyankwano akomeza avuga ko umugabo we yaje kurwara araremba, abo bari kumwe bose baramusiga baragenda, mu gihe agitegereje ko uwo murwayi anogoka ngo na we amusige, mu gihe akibyibazaho, ahita abona umutabazi.
Ati “Muri icyo gihe nibazaga ibyo bintu, nagiye kubona mbona umuntu wambaye imyenda ya gisirikare, muremure, w’umusore mwiza, ndamwitegereza ndavuga nti ‘uyu ni umututsi’. Ndikanga, na we aba aranyegereye numva avuze Ikinyarwanda ngo ‘bite ko muri hano?”
Mureshyankwano ngo yasubije ko bahunze, maze uwo musirikare yongera kumubaza ati ‘mwahunze iki?’, maze amusubiza agira ati “Wimbaza byinshi, ni mwe twahunze, twice birangire.”
Uwo musirikare yahise avuga ngo “umva uko byabaye. Ni inde wababwiye ko twazanywe no kubica?”
Muri icyo gihe yari ategereje ko bicwa we n’umugabo we wasaga n’uwarangije gupfa, abasirikare bamubajije icyo asigaranye, asubiza ko ari agace k’ikiringiti, maze bahita bagikoramo ingobyi, baheka ya ndembe bayikura mu iryo shyamba.
Ati “Mu by’ukuri nabonye ibintu bitandukanye n’ibyo natekerezaga. Nabonye bazana undi muntu w’umusirikare, azana urushinge aramutera, kubera ya myumvire, ndavuga nti buriya amuteye urw’ingusho, birarangiye.”
Yategereje ko bucya, maze abona umugabo we atangiye kuzanzamuka, ariko na byo ngo ntiyabishiraga amakenga kuko yajyaga yumva bavuga ko ‘Umurwayi ujya gupfa abanza agasamba’.
Igikoma cy’ibigori yahawe n’Inkotanyi cyatumye asobanukirwa ko ubwoko ntacyo bumaze
Mureshyankwano akomeza avuga ko, bitewe n’iby’amoko byari byarabacengeye, umugabo we yazanzamutse amubaza ati “Zadufashe?” gusa ngo amurema agatima. Icyakora bwarakeye, abasirikare bagaruka babazaniye igikoma cy’ibigori.
Ati “Aho ni ho ha mbere navugiye ngo ‘ariko njyewe Mureshyankwano, ko navutse ndi umuhutu, nkava iwacu mpunga abatutsi, ni gute noneho bansanze muri iri shyamba bakangirira neza bigeze aha? Ntangira kuvuga ngo ‘ariko koko ubwoko bumaze iki?’”
Ibyo bikorwa byose ngo byatumye abona ubudasa bw’Inkotanyi n’uburyo zidasanzwe, ariko ngo biba agahebuzo ubwo bahungukaga, Nyina akabaha ubuhamya bw’ukuntu Inkotanyi zamusanze mu nzu yarabuze uko ahunga kubera ubumuga yari afite, zikamwitaho, nyamara we yari azi ko zizamwica.
Mureshyankwano yatahutse mu 1997, we n’abo bari kumwe bajyanwa mu ngando, maze nyuma basaba ko abari abarimu n’abaganga bazana ibyangombwa byabo bagasubira mu kazi, icyakora ngo aho yari yaramaze gukira indwara y’amoko.
Yageze igihe ajya mu nama y’igihugu y’abagore, aba umujyanama muri Njyanama y’Akarere, ajya mu Nteko Ishinga Amategeko amaramo imyaka 11, none ubu ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO