Yatashye umugambi ari umwe, wo gushyira itafari ku Rwanda rwari rwasenyutse burundu yifashishije ubumenyi yari afite mu itangazamakuru.
Mu kiganiro kirambuye Nyiridandi yagiranye na IGIHE, yagaragaje urugendo rwe mu itangazamakuru n’uburyo yinjiye muri uyu mwuga wari ufite inshingano zikomeye zo komora Abanyarwanda bari bavuye mu bihe by’umwijima.
Urugendo rw’Umunyamakuru Nyiridandi Patrick amaze imyaka 30 atangiye uyu mwuga mu Rwanda
IGIHE: Hashize imyaka 30 uri mu itangazamakuru ry’u Rwanda, urugendo rwawe warutangiye gute?
Nyiridandi: Hari muri Nyakanga ndi i Kinshasa, icyo gihe igihugu cyitwaga Zaire, nakurikiriranaga bya hafi ibyaberaga mu Rwanda, ariko mfite muri njye gukunda itangazamakuru, kandi n’umutima wanjye.
Icyo gihe nigaga mu ishuri bitaga ISTI (Institut Supérieur des Technique de l’Information), ryari ishuri rikomeye rizwi no mu Rwanda kuko ryajyaga ryakira Abanyarwanda bazaga kuhihugurira ku bijyanye n’itangazamakuru. Icyo gihe nari ndangije amashuri yisumbuye ndi muri kaminuza, nari nkiri muto.
Tariki ya 4 Nyakanga ubwo FPR-Inkotanyi yafataga Kigali, nabikurikiriraga kuri RFI, nyuma nabwo tariki ya 17 Nyakanga Umujyi wa Gisenyi warafashwe, ari naho abari basigaye mu ngabo za Habyarimana bose benshi bari birundiye, bahise bahungira i Goma, nabikurikiriraga hafi cyane, aho rero niho nahise mfata icyemzo cyo gutaha mu Rwanda.
Nk’uko rero nari Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, icyo gihe bari batangiye kutubwira ko umuntu wese ufite ubumenyi runaka yabushyira mu bikorwa mu gihugu cyari gisigaye cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Wahise utaha?
Sinazuyaje, nafashe utwo nari mfite ducye kuko nari nkiri umunyeshuri ndatugurisha kugira ngo mbone itike y’indege izangeza i Goma.
Njyeze i Goma naharaye ijoro rimwe, kuko hari urujya n’uruza rw’abasirikare bo kwa Habyarimana benshi n’abandi bahungaga bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bari bigifite intwaro, mbese hari ahantu hatari umutekano, bucyeye rero nahise nambuka njya mu Rwanda.
Wavuye i Gisenyi ute?
Nahuye n’umusirikare mukuru wa FPR-Inkotanyi wari ushinzwe aho bita kuri « “Petite Barrière”, hari mu mpera za Nyakanga 1994, turaganira ambwira ko afite indoto yo kuzaba umunyamakuru ariko kubera ko yagiye ku rugamba bitamukundiye, nyuma yaje kumfasha anyemerera kuzanjyana i Kigali kuko njye ntabwo nari nzi u Rwanda.
Ariko hagati aho ni ubwo nashakaga kujya i Kigali gufasha aho nari nshoboye, nanatekerezaga kuzashakisha abo twavaga inda imwe bakuru banjye babiri, Blaise Pascal Nyiridandi utuye mu Bwongereza na Jean-Louis Nyiridandi utuye muri Suède.
Bo bari barihe?
Bari baratabaye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ariko mu by’ukuri si narinzi amakuru yabo nyuma y’imyaka ine baragiye ku rugamba.
Njyeze i Kigali nagize amahirwe adasanzwe kuko nabonanye n’abo twavaga inda imwe, mbabona i Kigali ari bazima ndishima cyane.
Andi mahirwe nagize ni uko wa musirikare wanjyanye i Kigali yari afitanye ubufatanye mu kazi n’abakoraga muri ORINFOR icyo gihe ndetse n’abakoreraga Radio Muhabura, ati genda mufatanye.
Wahise ubona akazi muri ORINFOR?
Icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuko nko muri ORINFOR abenshi bari barahungiye mu bihugu bitandukanye kubera ko bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abandi bishwe kubera ko bari Abatutsi, n’abandi basigaye mu gihugu ariko batari barigaragaje ko bahari. Mbese hari icyuho gikomeye.
Ariko hagati aho nanditse n’urwandiko ndwoherereza Misiteri yari ishinzwe itangazamakuru, ntibyatinze bampamagara biciye mu matangazo kuri Radio ko naza nkakora ikizamini.
Hari mu mpera za Kanama 1994, ndagenda ndagikora ndatsinda. Abankoresheje ikizamini bamwe n’ubu turacyakorana abandi baragiye, harimo abakoraga kuri Radio Muhabura.
Mwahembwaga mute icyo gihe ko igihugu cyari cyarasenyutse?
Twari abakorerabushake, icyo gihe, rimwe na rimwe bakaduha icyo nakwita iposho, harimo amavuta yo guteka, ibirayi, ifu y’ibigori, nkanjye wari uturutse muri Congo, byari ibintu ntamenyereye pe, ariko nari nzi aho igihugu kivuye, nkavuga nti niba abandi baragiye ku rugamba bakahasiga ubuzima njye ndi inde wo kutihanganira ibisigaye.
Icyo gihe niyemeje gukora kandi twakoraga byinshi bitandukanye, ahakenewe hose ubufasha ukajyayo mu bijyanye n’itangazamakuru nyine.
Wakoraga mu bihe biganiro?
Ibiganiro bijyanye n’ibyo nabonaga Abanyarwanda bacyeneye icyo gihe, hari nk’ikiganiro nise “Jeunes pour jeunes”. Nagiteguye ngo gifashe urubyiruko mu kubaka ubumwe bw’igihugu no kongera gushaka uko babana hamwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu biganiro nakoraga nashakaga ko urubyiruko rwongera kwiyumvamo kubaho.
Nari naratangiye gusangira ubuzima njye ubwanjye nabagamo mu Mujyi wa Kinshasa bwo gukunda ubuzima, ibyo biganiro nabishyiragamo injyana y’umuziki mwiza wa Rumba, nakuriyemo muri Congo, Zaire ya Mubutu, nkabitanga nkora ubukangurambaga ngo urubyiruko nduhe ubutumwa bw’ubumwe bw’igihgu.
Ibi biganiro uracyabifite? Hari aho umuntu yabibona?
Ndacyeka ko bishobora no kuboneka mu bubiko bwa Radio Rwanda.
ORINFOR yari ifite ubushobozi bungana bute icyo gihe?
Twari dufite gusa Minibus ebyiri gusa zitwara abakozi bose ba ORINFOR, nazo ari modoka zishaje pe. Ibi ndabigarukaho ngo nerekane aho twavuye, bitandukanye cyane n’ibyo tubamo uyu munsi mu kigo cya RBA.
Nta kindi kiganiro wari ufite?
Hari ikindi kiganiro nahimbye nise “un jour, une histoire”. Ni ikiganiro cyari kigamije guha amateka urubyiruko n’abandi bose bagikurikiraga kumenya amateka y’ibintu byagiye bibaho ku Isi umunsi ku wundi, cyakurikirwaga cyane n’abanyeshuri biga muri kaminuza cyane.
Ni bande bantu wareberagaho mu itangazamakuru icyo gihe, abo wisanishaga nabo?
Urugero natanga ni nka nyakwigendera Emmanuel Rushingabigwi twakoranye cyane mu rurimi rw’Igifaransa n’abandi benshi barimo Innocent Kamanzi wakoze kuri Radio Muhabura.
Hari kandi Jabo Jean Marie, Rutenderi Jean Claude bakoraga amakuru mu gitondo, ariko wareba ukuntu bashyira hamwe mu gutegura n’ibindi ukumva ushaka kumera nkabo rwose.
Nanjye nagerageje gukora nka bo ariko kwigana abantu bafite ub unararibonye kuri urwo rwego bigusaba gukora cyane.
Ubwo navugaga ko nizihije imyaka 30 nkora aka kazi, nabonye ubutumwa butandukanye bwa bamwe mu rubyiruko rwambwiye ko rwanyigiyeho byinshi, mpita nanjye nibuka abo bose navuze hejuru nanjye nigiyeho, numva ndishimye cyane. Nkeka ko utagera imbere wibagiwe aho wavuye.
Mu ntangiriro za1995 rero twatangiye kubona ikipe yiyongera kuko hajemo abandi benshi.
Watangiye kuvuga amakuru y’Igifaransa ryari?
Mu 2000 nibwo habayeho gushaka umunyamakuru uzajya usoma amakuru mu gifaransa, ndavuga nti ndahari, barambaza bati urumva uzabishobora koko, nti rwose nta kibazo.
Nambara ikoti njya kuri Televiziyo mfashijwe cyane na Jena Claude Rwaburindi na Rurangwa Jean Marie Vianney. Ntangira ntyo Abanyarwanda baranyakira, kuko kuri televiziyo, iyo batakwishimiye bihita bigaragara ntabwo ari ahantu wabihisha, kuva ubwo kugeza uyu munsi ndabashimira cyane.
Ni iyihe nama ugira abato, urubyiruko
Ikintu nabwira cyane urubyiruko ni uko mbere ya byose twatangiye dukunda akazi kacu, ni bimwe mu byadufashije njye n’abo twatangiranye, ariko na none harimo gukunda igihugu, kugira ngo wemere gukora uzi ko utari buze guhabwa umushahara ukwezi nikurangira.
Ukabyuka kare ukajya mu kazi wumva wishimye, aha ndagira ngo rwose mvuge ko ibi tubikesha Abanyarwanda bose bitanze icyo gihe bagakorera igihugu, nta nyungu y’indi bategereje imbere, kuko ni bo musingi w’aho u Rwanda rugeze uyu munsi.
Nyuma y’imyaka 30, nagiye mbona abayobozi batandukanye ubu ngeze ku muyobozi wa karindwi kuva igihe natangiriye, uyu munsi ndacyakunda akazi kanjye nk’aho natangiye ejo hashize, gukunda igihugu ubu birageze.
Bivuze ko igihe cyose nzaba mfite itege nzakomeza nkorere igihug cyanjye nkuda u Rwanda.
Umunsi umwe twese tuzava kuri iyi Isi ariko se n’iki abantu bazakwibukiraho mu byo wakoreye igihugu, bitari ibyo igihugu cyagukoreye, ahubwo icyo wowe wagikoreye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!