Byanga byakunda iyo umugore amaze gucura hari impinduka zimubaho, ariko se ubundi izo mpinduka ziza ryari? Ni izihe? Ni iki umuntu yakwitaho?
Umugore amenya ko yacuze mu gihe amaze umwaka atabona imihango. Aha aba adashobora no gusama ndetse agatangira kubona impinduka ku mubiri we mbere ndetse zikaniyongera kugera ageze mu gihe cya nyuma yo gucura ‘Postmenopause’.
Abantu benshi batekereza ko nyuma yo gucura impinduka zabaye ku mugore zishira, akongera kumera uko yahoze mbere, gusa ibi ntabwo bikunze kubaho.
Zimwe muri izo mpinduka ni ukubira ibyuya byinshi cyane mu ijoro aryamye, kugira ubushyuhe bwinshi, kubura ibitotsi, kumagara mu myanya y’ibanga, kurakara bya hato na hato cyangwa kwishima nta mpamvu ifatika iri kubitera.
Izo mpinduka zose ziza akenshi nyuma yo gucura, ntabwo zihinduka ahubwo ziriyongera.
Ubushakashatsi bwakorewe i Burayi bwerekanye ko 40% by’abagore bagumanye za mpinduka ku kigero cyo hejuru na nyuma yo gucura, kandi ko bamwe bashobora kuzazimarana imyaka irenga icumi.
Inzobere mu bijyanye no gucura k’umugore akaba n’uwashinze ikigo cyita ku bagore bacuze (Menopause Care), Dr. Naomi Potter, yasobanuye byinshi ku mubiri w’umugore nyuma yo gucura ndetse n’izindi mpinduka zishobora kuba nyuma y’icyo gihe.
Yagize ati “Nyuma yo gucura, umugore agira impinduka zo kwangirika k’uruhu rugatangira gukanyarara, akababara imitsi, akibagirwa vuba cyane, ndetse akagorwa no gutekereza neza nk’uko yahoze ameze. Ibi biterwa n’uko nta musemburo uhagije umufasha gutuma ibyo byose bigenda neza aba akigira.”
“Ni umusemuro uzwi nka ‘Oestrogen’. Nubwo umugore aba akiwufite, ariko uba uri ku rugero ruto cyane bigatuma ibyo bibazo bimuhuriraho kuko uba utagikora.”
Dr. Potter yavuze ko nubwo abenshi batabimenya, igabanuka ry’uyu musemburo rigira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima kuko rishobora kongera ibyago byo gutuma amagufa yoroha, bigatera indwara z’umutima, diabète, gukanyarara k’uruhu, kwibagirwa, ibibazo by’ubwoko n’ibindi.
Nubwo bimeze bityo ariko, Dr. Potter avuga ko kumenya ibi byose hakiri kare no gufata ingamba bishobora kugabanya cyane ingaruka mbi.
Yibutsa abagore ko ibi atari ibintu byo kwihanganira kuko hari uburyo bwinshi bwo kubigabanya, yaba gukoresha imiti cyangwa ubundi buryo.
Asobanura ko imiti yongera imisemburo ishobora kugirira akamaro kanini abagore nyuma yo gucura, cyane cyane mu kurinda amagufa n’umutima, mu gihe ayihawe mu buryo buboneye.
Icyakora atangaza ko iyo umubyeyi yacuze aba agomba kubanza kwegera muganga akamuha amakuru ya nyayo, aho gupfa kwihutira kujya kunywa imiti.
Mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo nyuma yo gucura, abagore basabwa gukora siporo kenshi, cyane cyane izongerera amagufa imbaraga n’imikaya. Izi zirimo guterura ibintu biremereye ariko biri ku rugero.
Abagore bashishikarizwa kurya indyo yuzuye irimo protéines, calcium, vitamini D, bakirinda isukari nyinshi n’ibiryo byatunganyirijwe mu nganda.
Gufata umwanya wo kuruhuka, gusinzira neza, kwirinda kubyibuha cyane, na byo bifasha mu kwirinda indwara z’umutima na diabète.
Kubaho mu buzima bwo gusabana n’abandi, gukurikiza inama z’abaganga buri gihe birafasha cyane. Ikindi ni ukwisuzumisha kenshi indwara zitandukanye nk’umuvuduko w’amaraso, kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura ndetse n’amagufa.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko abagore bangana na miliyoni 25 bacura buri mwaka. Ni mu gihe biteganyijwe ko muri 2030 umubare uzazamuka ukagera kuri miliyoni 47.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!