00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore uburyo wahangana na ’stress’ ishobora kugutera ibyago bikomeye

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 23 March 2025 saa 09:08
Yasuwe :

Ishami rya Loni ryita ku Buzima, rishinzwe kwita ku gice cya Afurika (OMS Africa) rivuga ko abasaga miliyoni 100 muri Afurika barwaye indwara zikora ku buzima bwo mutwe nk’agahinda gakabije, miliyoni 66 bakaba ari abagore.

Ubwiyongere bw’abarwayi bushingira ku kuba serivisi zo guhangana n’indwara zibangamira ubuzima bwo mu mutwe zikiri nke.

Aha harimo nk’ubukene cyangwa imyumvire yo gutinya kwivuza no gufatwa nabi kw’abazirwaye, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurinda ubuzima bwo mu mutwe.

Nubwo nta kabura imvano, ibihe byose unyuramo bishobora kukujyana kure mu ntekerezo, bikaba byagutera indwara zibangamira ubuzima bwo mu mutwe zirimo n’umuhangayiko, cyangwa se ’stress.’

Inkuru nziza ni uko ufite ubushobozi bwo guhindura izi ndwara, ukaba wayibyaza umusaruro aho kwemera ko ikugiraho ingaruka mbi.

Stress ni indwara itoroshye nk’uko benshi bibeshya, ariko yagenzurwa neza ubuzima bugakomeza nta nkomyi. Uwayigize yiyumva nk’umuntu urohama mu mazi, umutima ugatera vuba, akiyumva nk’uwabuze epfo na ruguru.

Wakwibaza ngo iyo myitwarire iza nyuma y’ibihe bitoroshye ucamo, igufasha gukemura ibibazo uri kunyuramo?

Oya. Ubushakashatsi bugaragaza ko stress ubwayo atari mbi kuko ni ibihe bigomba kubaho mu buzima.

Umushakashatsi muri Kaminuza ya Stanford, Dr. Kelly McGonigal, yasanze abantu bafata stress nk’ikibazo kibakomereye mu gihe we ayifata nk’inzira yo gukarishya ubwenge no kugera kuri byinshi.

Intore ntiganya ishaka ibisubizo, kandi ibisubizo biza nyuma y’ibibazo. Burya abatuye Isi benshi barababaye ariko bose si ko bagirwaho ingaruka mbi n’ibihe banyuramo.

Guhangayika bikabije akenshi biterwa no kwiyumva nk’umunyantege nke, kugira ubwoba bw’ibihe, umujinya w’ibiri kukubaho n’ibindi, gutinya igishobora kuba mu gihe kiri imbere, kuba utiteguye neza icyo ugiye gukora, gutinya ingaruka z’ibikorwa bitari byiza byawe n’ibindi n’ibindi.

Uko urushaho kubaho mu buzima bwa ’stress’ gahoro gahoro ugenda wangiza ubuzima bwawe, ibishobora no kuzarangira wishyize mu byago bikomeye, ukarwara indwara nka kanseri n’izindi zishobora gutizwa umurindi no kubaho mu buzima bwa stress.

Dore bimwe mu byo wakora mu guhangana na stress.

Stress yibone nk’ikimenyetso k’uko hari ibyo ugomba kwitaho

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu badakangwa n’ibihe bikomeye, bakomeza gutanga umusaruro mu mikorere yabo, bakamenya no guhangana n’ubwoba.

Niba ibihe byagukomereye bikagutera stress, mbere y’uko yiyongera, ni ngombwa kureba neza intandaro yayo. Kimwe mu byagufasha mu kubyaza umusaruro stress, ni ukumenya ko ari ngombwa gukora ibyo ugomba gukora kugira ngo uyikire.

Niba watewe stress n’ikizamini cy’akazi ufite, uburyo bwiza bwo guhangana nayo ni ukwitegura neza, ugashyira ibintu byose ku murongo, ukaba wakoze ibishoboka byose byaguhesha amahirwe.

Uku kwitegura neza, ni ibintu biba byakugirira umumaro mu buzima bwawe, ari na byo twavugaga ko ushobora gukoresha stress mu kwiteza imbere no gukora ibintu neza kurushaho.

Iyo bitameze gutyo, stress irakuzonga.

Iga gutuza

Kwiha umutuzo ni cyo cya mbere gikenerwa mu gukemura ibibazo. Uburyo bwiza wakoresha ni ukwinjiza umwuka mwinshi ukawusohora gahoro gahoro. Dr. Andrew Huberman, yatangaje ko gutuza bigabanya stress byihuse ibisubizo bikaboneka.

Ni ingenzi kwibuka ko stress ishobora gutuma ukora ibintu neza kandi wihuse, nk’urugero iyo uri guhunga ikintu runaka gishobora kukugiraho ingaruka.

Gusa nanone ishobora gutuma uko ibintu nabi, n’ibyo wari usanzwe ufitiye ubushobozi bwo gukora neza bikagenda nabi. Niyo mpamvu ari byiza kwishyira mu mutuzo, gusa kenshi ibi bishoboka iyo witeguye neza, bigatuma wigirira icyizere.

Kora ibintu hakiri kare

Kimwe mu bikunze gutuma abantu bagira stress ni ugukora ibintu mu gihe gito, kandi ari byinshi, cyangwa ugasanga umuntu ari gukora ibintu byinshi icya rimwe, kandi byose byihutirwa.

Ibyo ni ibintu bitera stress, kandi umuti kuri icyo kibazo ni ugukora ibintu hakiri kare, ku buryo utazafatwa n’igihe cya nyuma, ugasanga bikenewe vuba. Ibi bituma unabona umwanya wo gukosora ibishobora gukosorwa, bityo ukarushaho kwizera akazi wakoze, stress ikaba nke.

Hangana n’ibibazo, ntubihunge

Biragoye guhangana n’ibibazo bigutera stress, ariko kubyirengagiza no kubihunga ntibikemura ibyo bibazo, ariko birabyongera, bikongera na stress. Uburyo bwiza bwo guhangana n’iki kibazo ni ukwemera, ukinjira mu kibazo ufite, ugahangana nacyo udaciye ku ruhande.

Ibi binakubakira icyizere, bityo mu bibazo uzahura nabyo mu bihe biri imbere, ukaba ufite ubushobozi bwo kuzahangana nabyo, yewe ukaba wanabitsinda, ukabyitwaramo neza.

Kwihanganira ibibazo bishobora kugufasha kwivura stress

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .