Amakuru y’ubu burwayi yatangajwe n’Umuyobozi wa The Mane Music Label ibarizwamo uyu mukobwa, aho yashyize ifoto kuri Instagram igaragaza Marina aryamye mu gitanda cyo kwa muganga.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mupenda Ramadhan [Badrama] yavuze ko uyu mukobwa arwariye mu bitaro biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko ari kuvurwa uburwayi bw’igifu kandi bigaragara ko akirembye n’ubwo abaganga bari kumwitaho.
Si Marina gusa urwaye kuko Badrama yatangaje ko Safi Madiba nawe arwaye ariko akaba yari ataramenya uko amerewe kuko yari ataramugeraho.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru hizihijwe isabukuru ya Safi Madiba na Queen Cha bombi babarizwa muri iyi nzu ireberera abahanzi.
Marina yari aherutse gushyira hanze indirimbo iri mu njyana ya Zouk yitwa Niwowe, yasohokanye n’amashusho yayo.



















TANGA IGITEKEREZO