Mu 2019, ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe n’ubujyanama muri Kaminuza ya Queensland muri Australia bwagaragaje ko 41% by’abagabo bagira agahinda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’iri shami mu 2015, bwagaraje ko abagore 46% na bo bagira agahinda nyuma y’iki gikorwa.
Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Cornell muri Amerika, Gail Saltz, avuga ko ako gahinda umuntu agira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina gashobora kuba gaterwa n’indwara ya PCD (Postcoital dysphoria) itera umuntu kumva abababaye cyangwa arakaye.
Gail yagize ati “PCD bivuga ibyiyumviro biva ku kumva ubabaye, ubundi ugahangayika, ukarakara, n’ibindi, mbese ibyiyumviro bibi byose wumva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bitandukanye n’ibiba byitezwe.”
Yakomeje avuga ko PCD ishobora kumara igihe kiri hagati y’iminota itanu n’amasaha abiri, kandi ko ishobora kwibasira umuntu wari wageze ku byishimo bya nyuma cyangwa se utabigezeho.
Bimwe mu bitera aka gahinda ni imisemburo yiyongera mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ituma ugira ibyishimo byinshi, icyo gikorwa cyarangira iyo misemburo igahita igabanyuka mu buryo bwihuse, bigatuma wumva ubabaye.
Ikindi ni ibitekerezo ufite ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Urugero, niba wizera ko imibonano mpuzabitsina ari icyaha, ukayikora nyuma yayo uzababara kuko uba wumva umutima ugucira urubanza.
Uyu mushakashatsi yasobanuye ko umuntu ashobora kuba atari yiteguye gukora icyo gikorwa, mu gihe uwo bagiye kuyikorana atamwiyumvamo cyangwa bafitanye ikibazo runaka. Iyo bimeze bityo, igikorwa giherekezwa n’agahinda.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imiterere y’umuntu, ihungabana, agahinda gakabije cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina na byo bitera umuntu agahinda nyuma y’imibano mpuzabitsina.
Umuhanga mu by’imitekerereze akaba n’umujyanama mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Daniel Sher, yasobanuye ko hari ubwo umuntu ashobora kurwanya aka gahinda ariko ntibishoboke.
Yagize ati “Rimwe na rimwe igitutu cyo kugeregeza kurwanya ako gahinda, gituma gakomera cyane, umuntu yageragezaga kumererwa neza.”
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko niba ugize aka gahinda, ukwiye kugerageza kukiganiraho na mugenzi wawe wizera cyangwa se abaganga. Mu gihe mugenzi wawe agize ako gahinda, bagusaba kugerageza kumuganiriza ariko wirinda kumuhatiriza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!