Bugaragaza ko kugenda izo ntambwe bifasha umubiri kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye nka Kanseri, uruhurirane rw’indwara z’ubwonko [Dementia] n’iz’umutima.
Abakoze ubwo bushakashatsi babushingiye ku makuru bahawe n’abantu barenga ibihumbi 160 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Dr. Melody Ding uri mu babukoze agaragaza ko benshi batambuka intambwe 10.000 ku munsi, nubwo atari ikimenyetso cyo kugenderaho.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko ugereranyije n’abagendaga intambwe 2.000 ku munsi, abagenda intambwe 7.000 bagaragaje ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima bingana na 25%, Kanseri ni 6%, Dementia ni 38%, naho agahinda gakabije ni 22%.
Amabwiriza menshi ajyanye no gukora imyitozo ngororamubiri ashyira imbere igihe umuntu amara akora siporo kurusha umubare w’intambwe atambuka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko abantu bakuru bagomba gukora siporo nibura iminota 150 y’imyitozo iciriritse ituma mwuka wiyongera cyangwa bagakora imyitozo y’iminota 75 ikomeye buri cyumweru.
Dr. Ding avuga ko aya mabwiriza ashobora kugorana kuri bamwe ariko afite akamaro gakomeye mu kurinda ubuzima bw’umuntu.
Impuguke mu bijyanye n’imyitwarire muri Kaminuza ya Brunel, Dr. Daniel Bailey, avuga ko ubwo bushakashatsi buvuguruza imyumvire yari iriho yo kugenda intambwe ibihumbi 10 ku munsi.
Gusa akongeraho ko nubwo intambwe ibihumbi 10 ari ingenzi cyane, gukora intambwe guhera ku bihumbi 5 kugeza ku bihumbi 7 byaba ari intego nziza kandi itagoye ku bantu benshi.
Ni mu gihe umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi bw’imyitozo ngororamubiri muri Kaminuza ya Portsmouth, Dr. Andrew Scott, we yemeza ko umubare nyawo w’intambwe atari wo w’ingenzi.
Ati “Kugenda intambwe nyinshi buri gihe ni byiza cyane ariko abantu ntibakwiye kwigora cyane bashaka kugera ku mubare runaka, cyane cyane mu gihe batabashije gukora imyitozo bihagije.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!