Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Rukambura, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, ubwo hari hateraniye Inteko rusange y’abaturage iba buri wa Kabiri.
Ibiganiro byabaye byari bifite intego yo kwigisha abantu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, uburyo bwo gukumira ibyabuhungabanya, gufasha mu mitekerereze y’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurema amatsinda mato yo gufashanya.
Abiganjemo urubyiruko n’abakuze basobanuriwe ubuzima bw’indwara zo mu mutwe icyo ari cyo, ibimenyetso biranga umuntu wafashwe n’ubu burwayi.
Basobanuriwe kandi uburyo ufite ibimenyetso yafashwamo, ndetse n’ingamba zafatwa mu kuzikumira babifashijwemo n’inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe zaturutse mu bafatanyabikorwa b’Akarere, SEVOTA, Ibitaro bya Remera Rukoma n’Ikigo Nderabuzima cya Musambira.
Abaturage bagaragaje imbamutima zabo nyuma yo guhabwa izi nyigisho banashimira uyu muryango wa MoC wabatekerejeho kuko babafashije kumenya no kumva uburemere bw’ibibazo bishobora guterwa n’ingaruka z’indwara zo mu mutwe.
Ukwishaka Aaron, umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nteko yavuze ko bigiyemo byinshi ariko by’umwihariko we yarushijeho kumva ko ibikomere biterwa n’izi ndwara bishobora gukira binyuze mu kuganirizwa n’abo bireba.
Ati “Isomo nakuyemo nk’urubyiruko ni uko dukwiye kwigira ku mateka y’ibyabaye ndetse mu rwego rwo kurwanya indwara zo mu mutwe ziterwa n’ibikomere bya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Dukwiye kwemera kubohoka kuko buriya kugira inshuti ni ingenzi mu buzima, urayegera mukaganira na yo ikagufasha kuva mu bihe waba uri kunyuramo cyangwa se ukaba wanakwegera inzego zitanga serivisi z’ubuzima”.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Buhoro, Mukangamije Cesarie, yashimiye MoC igiye gufasha abaturage gutinyuka gushyira hanze amarangamutima yabo kuko bizafasha gutuma abafite ibikomere bakira, anashishikariza abaturage kuzajya birekura igihe bari mu matsinda bashyizeho.
Umuyobozi Mukuru wa MoC ari na we wayishinze mu 2011, Mizero Iréne, yatangaje ko hamwe n’ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), aya matsinda azabamo kuvurana ibikomere birimo ihungabana, agahinda, intimba, ishavu n’ibindi binyuze mu buhamya bw’abahuye n’ibi bibazo.
Buri wese azajya asangiza bagenzi be uko yashoboye gukira no kugarura icyizere cy’ubuzima, bityo bifashe gutuma uwakomeretse mu buryo ubwo ari bwo bwose nawe yigiraho, noneho bakaho baharanira kugera ku iterambere rirambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!