Mu 2010 nibwo uyu musore ukiri muto yatangiye kwiga ibijyanye n’ubwubatsi muri ETO Muhima. Ntabwo yari amahitamo ye ahubwo yari ay’ababyeyi be n’abandi bamureraga kuko we yashakaga kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Yize ashyizeho umwete, maze aza kubona amahirwe yo gukomereza amasomo ye muri Turikiya mu Mujyi wa Edirne.
Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe yavuze ko umwihariko yabonye muri iki gihugu ari uko abantu biga amasomo yose mu rurimi kavukire, bityo bigatuma babasha kumva neza ibyo biga.
Ati “Namaze imyaka itanu muri Turikiya. Umwihariko wa mbere nahabonye ni uko umuntu yiga mu rurimi rwe kavukire, bigatuma abyumva neza. Buriya umunyarwanda wiga mu Cyongereza ntiyabyumva nk’Umwongereza wakivukiyemo ari nacyo avuga no mu rugo iwabo.”
Nk’umuntu wari umaze kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ndetse nta mbogamizi z’ururimi afite, yakoranye na Sosiyete y’abanya-Turikiya, Summa, mu mirimo ya nyuma ya Kigali Convention Centre. Icyo gihe yari ari kwimenyereza umwuga.
Nyuma yaje kwerekeza mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon aho yakoraga mu kigo cyari gishinzwe gutunganya ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa Marseille.
Aha yahavuye agaruka mu Rwanda, atangira gukorana na Summa Rwanda mu mushinga wo kubaka Kigali Arena, yamaze gusozwa ubu.
Urebye urugendo rwe n’imyaka ye, ubona ko uyu musore yagize umuhate ukomeye mu myigire ye. Asobanura ko “ikintu cyamfashije ni umuhate no kwiga ntasibira.”
Mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’ubwubatsi no kubaka ibibereye amaso bizatuma n’imijyi yo mu Rwanda isa neza, Ishimwe agira inama abanyarwanda yo kudakunda kubaka nk’uko abandi bubatse, ahubwo umuntu akubaka ibijyanye n’uko ikibanza cye giteye.
Ati “Icyiza ni ukugerageza ukubaka inzu bijyanye n’uko ubutaka bwawe bumeze, ntuvuge ngo munyubakire inzu imeze nk’iya kanaka, ugerageze kugira inzu y’umwimerere nitujya tunyura aho iturangaze.”
Yakomeje avuga ko iyo umuntu yubatse inzu imeze nk’iy’umuturanyi we ‘undi nawe akubaka nk’iyawe, uzajya uhagarara ahantu hose nureba hakurya ubone ibintu byose ni bimwe’.
Kuri Kigali Arena, Ishimwe yari ashinzwe kureba ko buri kimwe cyose cyashyizwe ku gishushanyo mbonera, cyubatswe nk’uko byari biteganyije.
Ni akazi gakomeye gasaba guhora uri maso kuko ikosa rimwe mu myubakire rishobora gutera impanuka n’izindi ngaruka nyinshi.
Magingo aya, Kigali Arena, Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi bareba imikino y’intoki, ibitaramo n’inama yamaze kuzura mu bice hafi ya byose, aho ubu ishobora gutangira gukoreshwa.
Ni inyubako ya mbere nini y’imikino yo mu nzu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.
Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO