Nubwo bimeze gutya ariko, abakobwa bakora indi mirimo mu ndege bo ni benshi ugereranyije n’abagabo. Usanga aribo bifashishwa cyane mu guha serivisi abagenzi nk’amafunguro n’ibindi kandi nabo hari ababa barabyinjiyemo kuko bakunda gutembera, bakabona ko ari umwuga uzabafasha kugera mu bice byose by’Isi.
Ubwo IGIHE yasuraga icyicaro gikuru cya Turkish Airlines kiri mu Mujyi wa Istanbul, yasanze umubare munini w’ababa bihugura ku bijyanye no gutwara indege ari abagabo, ariko abihugura ku yindi mirimo yo mu ndege bo abenshi bari abakobwa bakirangiza kaminuza, bihebeye ubukerarugendo.
Mu Rwanda naho ni uko. Abapilote b’igitsinagore ni mbarwa ndetse uwamamaye kurusha abandi ni Mbabazi Esther wabaye umukobwa wa mbere utwara indege zikoreshwa mu gutwara abantu mu bikorwa by’ubucuruzi.
Hari abandi benshi batangiye gutera ikirenge mu cye barimo Ritah Peace, umukobwa ufite intumbero zo kuzajya atwara indege zifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi nka za Boeing na Airbus, akanarenzaho bikageza aho atwara Private Jet zigendwamo n’abanyacyubahiro kugera ku rwego rw’Umukuru w’Igihugu.
Mu kiganiro na 1K Studio, Ritah yavuze ko icyamuteye kwiga gutwara indege ari uko yabonye nta bantu benshi babyiga, yumva ashatse kwiga ibitandukanye n’iby’abandi cyane ko yabonye ko bishoboka nyuma y’aho aboneye ikinyamakuru kivuga umukobwa wa mbere watwaye indege mu Rwanda.
Ati “Ibintu byo kwiga gutwara indege byanjemo ndi kurangiza icyiciro rusange (Tronc Commun), ndumva aribwo nabonye ikinyamakuru kiriho umukobwa wa mbere watwaye indege mu Rwanda noneho nanjye ndavuga nti ese koko biriya bintu birashoboka ko umukobwa yatwara indege?”
Ritah yavuze ko atangira kwiga indege aribwo bwa mbere yari ayinjiyemo, ayinjiramo ariwe uyitwaye ari kumwe n’umwarimu. Gusa nubwo yumvaga ari ibintu bitangaje, amaze kuyijyamo yumvise ari ibintu bishimishije cyane, kuko atamenye igihe yaviriye ku butaka n’igihe yururukiye.
Ati “Bwa mbere numvaga igize ikibazo ihita ihubuka nk’ibuye [...] ntangira kuyiga nibwo bwa mbere nari nyinjiyemo [...] ni njye wari uyitwaye ndi kumwe n’umwarimu byari byiza, sinamenye igihe nagereye mu kirere n’igihe nagarukiye ku butaka.”
Ku munsi wa mbere ajya mu kirere wenyine, ngo yari afite ubwoba bwinshi. Urugendo rwose yarukoze ari kuririmba kugira ngo ashire igihunga, aza kwisanga asoje neza amahoro.
Yakomeje avuga ko nta mpamvu y’uko abantu batinya kwiga gutwara indege, kuko ari ibintu bisanzwe ndetse byoroshye, buri wese yakwiga.
Ati “Indege iroroshye cyane, nanjye ntaratangira kuyitwara, numvaga ko ari ibintu ntazapfa gushobora cyane, gusa nk’uko umuntu yiga imodoka, cyangwa igare, cyangwa se akiga moto, n’indege nayo ni nk’uko. Uko ugenda ugira amasaha menshi bagutoza urabimenya, nta kintu kigoranye kirimo cyane.”
Avuga ko abakobwa bakiri bake mu kwitabira ibijyanye no kwiga indege, ahanini bitewe n’uko nta makuru ahagije bafite y’uko babyiga cyangwa se kuko bumva bidasanzwe. Gusa abashishikariza kubyiga kugira ngo nabo babe benshi nk’abagabo.
Ati “Gutwara indege muri rusange ni akazi nk’akandi kose, nk’uko umuganga usanga hari uwaraye irondo, ejo mu gitondo akaruhuka no mu ndege ni uko bimeze. Ntabwo ari akazi kadasanzwe kakubuza gushaka umugabo, kakubuza gushaka umugore.”
Afite inzozi zo gutwara indege yo mu bwoko bwa Gulfstream
Gulfstream ni ubwoko bw’indege bukorwa na Sosiyete y’Abanyamerika yitwa Gulfstream Aerospace. Ikora indege nyinshi z’akataraboneka ziganjemo izifashishwa n’abanyacyubahiro nk’abakuru b’ibihugu n’abandi.
Benshi mu bakuru b’ibihugu yaba ibya Afurika n’ibindi byo mu Burayi bagenda mu ndege za Gulfstream. Nka Perezida wa Philippines agenda muri Gulfstream G280, uwa Cameroon nawe agenda muri Gulfstream III, uwa Misiri ugenda muri Gulfstream IV n’abandi benshi.
Ritah avuga ko mu nzozi ze yifuza kuzatwara ubu bwoko bw’indege, ati “Ndumva nshaka kuzatwara iyitwa Gulfstream, ni indege zikunda gutwara abaperezida n’abandi bantu b’abakire.”
Yavuze ko mbere yo gutwara indege, umupilote aba agomba kuruhuka bihagije ku buryo azakora urugendo ameze neza yirinda ikintu cyose cyatuma akora impanuka nko gusinzira cyangwa se ibindi bibazo.
Yagiriye inama urubyiruko kureba kure mu gihe rugiye guhitamo icyo rushaka kuzakora, bakareba ko amahitamo yabo ashobora kubahesha akazi aho bajya hose.
Ubu uyu mukobwa arangije imyaka ibiri yiga, amaze kugera ku rwego rwo kuba yatwara inshuti n’umuryango, ndetse yiteguye gukomeza kwiga n’ikindi cyiciro kimwemerera gutwara indege nini aricyo ‘Commercial Pilote Licence’.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!