00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuno n’ibituza: Ibice by’umubiri bikurura abasore n’inkumi i Kigali

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 19 July 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Byanga byakunda nawe ufite igice cy’umubiri w’umukobwa cyangwa uw’umusore kigukurura, cya kindi ureba, ukumva umukunze "byo gupfa" nk’uko urubyiruko rubivuga.

Bivugwa ko abasore n’abagabo benshi bakururwa cyane n’ikibuno cy’abakobwa, bigashimangirwa n’uko umukobwa ufite ikibuno kinini abanyuraho bagahindukira cyangwa bakarabya indimi.

Nubwo abantu babitekereza batyo, ntabwo bose ari ko bakururwa n’ikibuno cy’abakobwa kuko hari abakururwa n’amabere, isura cyangwa iminwa.

Ku bakobwa, bo bikunze kuvugwa ko bakunda gukururwa n’abasore b’ibigango cyangwa se bafite ibituza binini.

IGIHE yaganiriye n’abasore n’inkumi bo mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo imenye ibice by’umubiri bakunda cyangwa bibakurura. Abenshi bahurije ku kibuno n’ibituza.

Keza Kevine yagize ati “Njyewe nkunda umusore ufite ibituza binini kuko aba agaragara neza. Ikindi aba afite imbaraga ku buryo yanaguterura mu bukwe.”

Ibyo abihurizaho na mugenzi we, Esther, wagize ati “Umusore udafite ibituza ntacyo twavugana kuko ntabwo aba agaragara neza. Iyo ayafite, umuryamaho ukumva ni byiza.”

Mu basore twaganiriye, abenshi bagaragaje ko bakunda abakobwa bafite ikibuno kinini.

Mike yagize ati “Njyewe ndananutse, ntabwo nakundana n’umukobwa muto, ni yo mpamvu nkunda abakobwa bafite ikibuno kinini. Ikindi kandi, baba banagaragara neza.”

Uwitwa Mucoma Platini na we yavuze ko akururwa n’ikibuno, bitewe n’uko agifata bikamushimisha.

Nubwo abasore benshi bagaragaje ko bakunda ikibuno, hari n’abandi batagikunda barimo Fiston, wavuze ko ikintu cya mbere kimukurura ku mukobwa ari isura nziza, ikibuno kikaza ku mwanya wa kabiri.

Bitewe n’uko abagabo bakunze kugaragaza ko bakunda abakobwa bafite ikibuno kinini, hari abo bitera ikibazo bakajya kwiyongeresha ikibuno ibizwi nka BBL cyangwa se bakiyegurira gukora siporo kugira ngo bongere ikibuno, gusa si ko bose babikora bagamije gukurura abagabo.

Abasore na bo bajya muri gym gukora siporo, bagakora ibituza mu rwego rwo gushaka ibigango gusa abakikora bose si ko baba bashaka gukurura abakobwa cyangwa abagore.

I Kigali abakobwa bikundira abahungu bafite ibituza binini
Abasore benshi bo bihebeye abakobwa bafite ikibuno kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages