Uburakari ni bimwe mu byiyumviro bigoye mu bugenzuzi bw’abana, bikaba ikibazo cy’ingutu igihe umubyeyi yiyemeje guhana kandi na we ubwe arakaye.
Bitekerezo umbwire! Iyo abantu babiri barakaye, hari ikindi gisubizo kivamo uretse intonganya n’imirwano mu gihe bashyamiranye? Ikigaragara ni uko kwikura muri ibi bihe hatabayeho gukomeretsa umwana n’iyo yaba ari mu makosa bisaba ubuhanga.
Umwana apfa mu iterura, kandi umubyeyi urera ni uwarezwe. Benshi ntibasobanukiwe uko bacururutsa umwana wazabiranyijwe n’uburakari. Gusa hari bumwe mu buryo bwagufasha.
Guhorana umutuzo
Imyitwarire yose ugira, jya wibaza niba umwana wawe ayigize byagutera ishema. Ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru ‘Journal of Child and Family Studies’, buvuga ko ababyeyi bakunze gutuza mu buzima busanzwe, bituma abana babo babigana ibihe by’umujinya bikaba bike.
Igihe uyu mutuzo wagaragaye imbere y’umwana warakaye bidasanzwe, bimuturisha mbere yo kubimusaba. Iyo umwana yarakaye, ntabwo wowe nk’umubyeyo nawe usabwa kurakara kugira ngo atuze.
Kumva ibitekerezo by’umwana
Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe rikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangaje ko kumva ibyiyumviro by’umwana no kumubwira ko umwumva igihe yarakaye cyangwa arira, bimugabanyiriza uburakari n’umubabaro.
Nkuko bisobanurwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cyita ku mikurire y’abana ‘Child Development Institute (CDI)’, abana babwiwe neza mu ijwi rituje bumva vuba no kubakosora bikoroha. Icyo gihe n’umubano we n’umubyeyi urangwamo urukundo.
Uku kwigarura vuba no gutuza, bituma umubyeyi aboneraho akanya keza ko kuganira na we, umwana akibutswa imipaka adakwiye kurenga mu myitwarire.
Ntazibana zidakomanya amahembe! Nkuko n’ababyeyi bagira ibyo batumvikanaho, n’abana byaba uko. Kubwo kudasobanukirwa ko yatangaza akamuri ku mutima, umwana ashobora kurakara cyangwa akarira, nyamara kumuganiriza bikagufasha kumumenya biruseho nk’umubyeyi.
Nyuma yo kwiyunga na we hari ibyo wamukoresha agasubirana ibyishimo.
Kwinjiza umwuka mwishi akawusohora gake gake
Ikinyamakuru cy’ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bw’abangavu, cyatangaje ko kubwira umwana guhumeka umwuka mwinshi akawusohora gahoro gahoro, bimufasha kugabanya uburakari na ‘stress’ yagize akongera kwishima.
Uzabona umubyeyi abaza umwana icyamurakaje amukubita cyangwa amutuka, ibyo ntibiturisha umwana kuko yakubeshya ko yatuje kubwo kugutinya, ariko iyo yiherereye agahinda karagaruka.
Kumujyana mu bimuhuza bifite akamaro
Umwana ashobora kuba hari byinshi akunda bimufasha gutuza, kandi byamwagura mu bumenyi cyangwa imikurire. Iyo yarakaye ukumuha ibyo yikundira bihabanye no kumurera bajeyi. Ahubwo ni ugusobanukirwa uburyo bwiza bwo kurera.
Ashobora kuba akunda kuganira n’ababyeyi, kureba filime cyangwa gusoma ibitabo. Nyuma yo kumwumva no kumwigisha ko uburakari bumwangiza, muhitiremo uburyo bwo kwishima ariko hatekerezwa ku nyungu z’ahazaza.
Ikigo cy’ubushakashatsi gikora mu rwego rw’ubuzima bw’abana n’imibereho y’abantu ‘The National Institute for Child Health and Human Development (NICHD)’ buvuga ko umwana wahugiye mu byo akunda, acururuka byoroshye kuruta kumubwira amagambo menshi umuhana, ukaza kumuganiriza byimbitse anezerewe.
Umwana ahora ari muto imbere y’umubyeyi! Igihe ubona uburakari bukabije ku mwana muhumurize umufashe gucururuka. Uretse n’abana, rangwa n’ineza igihe uvugana n’umuntu warakaye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!