00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa y’umunyamakuru wapfutswe umunwa, akagirwa imbohe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 10:10
Yasuwe :

Hidayet Karaca, umuyobozi w’ikigo gifite amateleviziyo akomeye mu gihugu cya Turukiya afunzwe kuva ku ya 14 Ukuboza 2014 ashinjwa na leta y’icyo gihugu kuyobora umutwe w’iterabwoba, we avuga ko ari Leta ya Turukiya iyobowe na Perezida Erdogan yamuhimbiye ibirego kubera inkuru zicukumbuye kuri ruswa itangwa mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Ibirego bye bifitanye isano n’agace filimi y’ikinamico y’uruhererekane yaciye kuri rimwe mu masheni ya televiziyo ayoboye.

Hidayet Karaca

Karaca uyoboye Samanyolu Broadcasting Group, yafunganwe n’abanyamakuru be babarirwa muri mirongo ariko bo nyuma baza kurekurwa.

Yandikiye ibaruwa mu munyururu.

Aragira ati: Nitwa Hidayet karaca. Nandikiye iyi baruwa mu cyumba cy’imfungwa ngerageza kuvugana n’abishyira bakizana ku Isi.

Ndi umuyobozi wa Televiziyo ikomeye yitwa Samanyolu, ifite amasheni 14 mu ndimi nyinshi , urw’ikinya-Turukiya, Icyongereza, Icyarabu n’Igikurde, dufite amaradiyo arenga mirongo n’ibindi binyamakuru byabaye ubukombe mu gihugu.

Igihe cyose twaharaniye kuba abarinzi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bw’ibanze, ubutabera na demukarasi kandi tuzabikomeza dukurikije amategeko, amabwiriza n’ibindi bisabwa.

Ndi uwazize ihigwa bukware ryibasiye ibinyamakuru byigenga, n’ibivuga aho bigoramye muri Turukiya kubera Leta y’igitugu idashaka abayinenga n’abavuga amafuti ari mu bigo bya leta.

Umunyamakuru uwo ari we wese ugaragaje amahano y’abayobozi bakuru ba Leta ahita yitwa umugambanyi akibasirwa n’ibikorwa uruhuri byo kumuhitana, kumuhoza ku nkeke, kumutoteza no kumurega ibinyoma bidafite ikimenyetso na kimwe.

Bigaragara ko Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abambari be barangije gushoza intambara iziguye ku binyamakuru byingenga kubera iperereza byakoze ku bayobozi bakuru b’igihugu bari bamunzwe na ruswa hagati ya 17-25 ukuboza, 2013.

Kuva icyo gihe Leta yakoze ibishoboka byose ishaka gufunga umunwa itangazamakuru ngo yikize igisebo.

Ubwa mbere yagerageje kuduteza ubukene itera ubwoba abo twamamarizaga ibikorwa, bituma umutungo twinjizaga ugabanuka bikabije.

Abakozei b’ibigo bigenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro, bakorana na Leta, bitwaje ububasha bwabo badushyiriraho ibihano by’ubukungu ndetse bashaka guhagarika ibiganiro byacu byatangaga amakuru akomeye kandi yizewe.

Mu gihe twari dufite ibihano by’amafaranga bibiri byonyine mu myaka 21 twari tumaze mbere ya 2013, itsinda ry’ibinyamakuru byacu ryahise rihura n’uruhuri rw’ibihano kubera ryatangaje amakuru kuri ruswa yarangwaga ku bayobozi. Kuri ubu twaciwe miliyoni ebyiri z’amadorali by’amande yose hamwe.

Hagati aho ipyinagazwa n’igitutu byasubiye irudubi. Bigera ho batera mu biro no mu ngo z’abanyamakuru banafunga abana b’ingimbi babaziza gutuka perezida.

Guverinoma yahise ishyiraho amategeko arwanya demukarasi ibinyujije mu nteko ishinga amategeko nayo ya ntayo, ivugirwamo, ishyirishaho inkiko zihariye ziburanisha … nako zitoteza abanenga n’abatavuga rumwe na leta.

Ku ya 14 Ukuboza, 2014, polisi yateye ku byicaro by’ibinyamakuru ifunga abantu mirongo nanjye ndimo. Umushinjacyaha, agendeye ku gace ka filimi z’uruhererekane kanyuze kuri televiziyo mu myaka itanu ishize yaramfunze, hamwe n’abagatunganyije, abakayoboye , abanditse amagambo yewe hamwe n’uwadufashaga wimenyerezaga umwuga mu gihe gito.

Twese twahamijwe icyaha cyo “ Gushinga umutwe w’iterabwoba no kuwuyobora”, hagendewe kuri ako gace ka filimi kerekanaga intambara hagati ya Turukiya n’imitwe y’iterabwoba irimo na Al- Qaeda.

Amakuru tuzi ni uko hari ikirego cy’Umunya-turukiya uyoboye agatsiko gakorana na al-Qaeda wavuze ko twashyize izina rye muri ako gace ka filimi.

Ntabwo byapfuye kwikora ko mburanishwa n’umucamanza utarahishe ko akunda kandi agataka ku mugaragaro ishyaka riri ku butegetsi ari naryo rishaka gufunga umunwa ibinyamakuru byigenga.

Nabwiye umucamanza ko abanditse amagambo, abakinnye filimi n’abayitunganyije nibakatirwa hagendewe ku gace ka filimi y’ikinamico , ruraba ari urubanza rubogamye kandi rwivanzemo politiki.

Gufunga abanyamakuru byahuriranye n’uko iperereza n’inkuru kuri ruswa leta yashakaga kwibagiza abaturage byari bimaze umwaka bibaye. Leta yashakaga kurangaza abaturage ngo batita kuri ruswa yayimunze.

Nari mbizi ko urwo ndacirwa rwari rwarangije gutegurwa mbere y’uko ngera imbere y’umucamanza ngo nisobanure. Nabajije umucamanza gusobanura umutwe w’iterabwoba bavugaga ko nkorana nawo n’aho intwaro zawo ziri arya iminwa. Ariko aranga aramfunga ngo ntegereje kuburanishwa, ubu maze ukwezi mu buroko.

Abayobozi ba Turukiya bokejwe igitutu n’imiryango yo mu gihugu n’iyo mu mahanga ko bafunga abanyamakuru b’inzirakarengane, bo bavuga ko ari igikorwa cy’ubugambanyi mpuzamahanga.

Perezida Erdogana yageze n’aho yijundika umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi abwira abakuru b’ibihugu biwugize kwita ku bibareba.

Si abanyamakuru bibasirwa gusa ahubwo na buri wese ugerageza kuvuga uko yumva ibintu bikwiye kugenda ajya mu kaga. Kutavuga rumwe bishyira benshi mu byago muri Turukiya.

Abanyamakuru banenze leta birukaniwe kuri telefoni abayobozi bahamagaye ba nyiri ibinyamakuru bakoreraga.

Imitwe y’inkuru ntabwo igihimbirwa mu byumba by’abanyamakuru, ahubwo ihimbirwa mu mahuriro ya politiki. Ibigo by’ubucuruzi byamamaza mu binyamakuru byigenga biterwa ubwoba na guverinoma.

Demukarasi nk’iyavuzwe n’umwanditsi George Orwell (mu gitabo Animal Farm, ndrl) ni yo iri gukora kuko guverinoma yahindutse nk’ikigo cy’ubutasi, ishami ry’iperereza ryinjira mu buzima bwite bw’abaturage.

Politiki nk’iya McCarthy (iyo guhimbira ibirego abo mutavuga rumwe ndlr.) yo guhiga bukware abatagendera ku murongo w’ishyaka riri ku butegetsi ni yo iyoboye igihugu.

Ni yo mpamvu abakozi ba leta babarirwa mu bihumbi, benshi b’abapolisi n’abacamanza basimbujwe. Imiryango ya sosiyete sivile ivugira ukwishyira ukizana, demukarasi n’uburenganzira bwa muntu nayo irahigwa.

Izina ryanjye ni Hidayet Karaca. Ndatabariza mu buroko. Ubwisanzure bw’itangazamakuru bugeze aharindimuka kandi n’ubuyobozi bugendera kuri demukarasi ntibugihabwa intebe muri Turukiya.

Umwuka w’ubwoba utwikiriye ibinyamakuru byose bitavuga rumwe na leta byafunzwe umunwa.

Nubwo bimeze gutyo sinigeze nta ikizere cya demokarasi. Ndabizi ndi kwishyura ikiguzi cyo guharanira ibyo nemera. Ni nacyo giciro mbona gikwiye ahari kwishyurwa ngo habeho ubwisanzure, uburenganzira, ndets n’ikiruta byose, demokarasi.

Ibinyamakuru bifite inshingano zo kumenyesha abaturage ibibi guverinoma ishaka kubakorera. Ndumva ntuje n’umutimanama wanjye kuko nakoze uko nshoboye ngo mparanire inyungu z’abaturage mu bushobozi nari mfite nk’umunyamakuru wabigize umwuga. Nakoze akazi kanjye kandi nzakomeza kugakora igihe cyose mbishoboye.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Hidayet Karaca, icyumba cy’infungwa No 6, inyubako ya A5, Gereza ya Silivri, Turkey

Source: Samanyolu TV, The Guardian

Byahinduwe na Herve Ugirumukunda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages