00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga rifasha Abayapani kurama

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 20 May 2026 saa 02:50
Yasuwe :

Niba ubu ufite imyaka 25, hari icyizere ko ushobora kurama indi myaka 45 kubera ko icyizere cyo kurama mu Rwanda ni hafi imyaka 70. Mu Buyapani ho, abarenga miliyoni ebyiri bafite imyaka iri hejuru ya 90 kandi abarenga ibihumbi 70 bafite imyaka 100.

Mu Buyapani icyizere cyo kurama kiri ku myaka 85, kandi abagabo benshi barama imyaka igera kuri 81, mu gihe abagore bageza kuri 87. Abantu benshi bakeka ko kuba Abayapani barama biterwa n’uturemangingo ndangasano twabo cyangwa irindi banga ryihishe mu mibiri yabo, ariko abashakashatsi bagaragaza ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.

Kurama kw’Abayapani guterwa n’imibereho hamwe n’imirire yabo. Bakunda kurya imbuto n’imboga zitoshye nyinshi. Ntibakunda ibiryo byatunganyirijwe mu nganda kandi ntibaryagaguzwa.

Iyo ni yo mpamvu umubare w’Abayapani bafite umubyibuho ukabije uri kuri 3,6%. Nicyo gihugu gifite umubare muto w’abafite umubyibuho ukabije ku Isi.

Abayapani bakunda kurya amafunguro y’ibikomoka mu nyanja, aho bari mu bihugu bitandatu bifite abaturage barya amafi menshi ku Isi. Amafi ari mu byo kurya bitangiza umubiri kandi ntibigire amavuta menshi nk’inyama zitukura. Ibyo bibarinda ibyago byo guhitanwa n’indwara z’umutima ku kigero cya 36%.

Na none bakunda kunywa icyayi kirimo ibimera n’imiti karemano, kigakomeza ubwirinzi bw’imibiri yabo, kandi kikabarinda kurwara kanseri n’agahinda gakabije. Ifunguro ryabo riba ririho ibyatsi byo mu nyanja bikungahaye ku myunyu ngugu na protein zituma bagira ubuzima bwiza.

Abayapani bakunda kugenda n’amaguru cyangwa bakanyonga amagare. Usanga abageze mu za bukuru bakunda gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, kandi hafi ya 85% by’abaturage b’u Buyapani baryama mu mazi y’akazuyazi nyuma y’akazi kugira ngo bagorore imitsi, amaraso atembere neza, kandi imibiri yabo ihumeke nyuma yo kubira ibyuya.

Sinakwibagirwa ko u Buyapani bufite ubuvuzi bukomeye kurusha ibihugu byinshi cyane ku Isi. Leta itanga nkunganire mu buvuzi igera kuri 70% y’igiciro cyo kwivuza kugera kuri 90% ku baturage batishoboye.

Mu muco wabo, abageze mu zabukuru bafatwa nka zahabu. Barubahwa cyane kandi bakitabwaho uko bishoboka. Iyo sosiyete yita ku buzima, kwiyitaho, no kubahana, abayirimo ntibarama gusa ahubwo baranasagamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages