00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusoma ibitabo, gusaba abageni n’imbuga nkoranyambaga - Tito Rutaremara hanze y’akazi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 December 2024 saa 07:21
Yasuwe :

Abamuzi bamufata nk’umugabo wanga ikinyoma, uhagarara ku ijambo, wiyoroshya, wubaha, ukunda igihugu akarangwa no gukora cyane ndetse no kugira urugwiro.

Kumarana na we umwanya muto hari isomo waba umukuyeho by’umwihariko ku gukunda igihugu, amateka yacyo n’ibindi kuko uretse kuba ari umuhanga mu byo akora n’ibyo avuga, uburyo yicisha bugufi bishobora kugufasha ko mu biganiro mugirana bikubyarira umusaruro.

Uwo ni we Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, uheruka kuzuza imyaka 80 amaze avutse mu birori byanitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi FPR-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu kiganiro cyiharirye na IGIHE, Tito Rutaremara yagarutse ku buzima bwo hanze y’akazi ke ka buri munsi abantu bamwe bashobora kuba batamuziho, n’uburyo muri ibi bihe asigaye yarahagurukiye gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu 1944 ni bwo Tito Rutaremara yabonye izuba, avukira mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, mu Ntara y’Iburasirazuba aba ari naho yiga amashuri yisumbuye.

Ubuzima bw’ubuhunzi yabutangiye akiri umunyeshuri kuko yigaga muri Saint André, ari naho yavuye akungira muri Uganda.

Kubera ubwo buzima bw’ubuhunzi, Tito na bagenzi be bamaze imyaka ine batarongera kugera mu ishuri ariko nyuma baza kuribona. Tito yize muri Uganda amashuri yisumbuye n’igice cya Kaminuza, aza gukomereza mu Bufaransa.

Rutaremara kandi ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.

Nyuma yo kubohora igihugu, Tito Rutaremara yagiye akora mu mirimo itandukanye kuko yari umwe mu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z’ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n’ubutabera.

Yabaye mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.

Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yari ari ho hagati ya 2003 na 2011.

Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019, naho kuri ubu akaba ayoboye Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Nubwo yakunze kugira ishingano ziremereye kandi zimusaba guhora iteka ahugiye mu kazi no gushaka icyatuma u Rwanda rutera imbere, iyo bigeze hanze y’akazi na we akunda gusabana, kubana n’inshuti ndetse no kuganira.

Yagaragaje ko kimwe mu bimufasha cyane mu gihe asoje akazi ke ka buri munsi ari ugukora siporo, bitewe n’imyaka agezemo, akora siporo yo kugenda.

Ni ibintu adakora amasaha menshi ariko ngo bimufasha kuruhuka no kurushaho kongera gutekereza neza ku cyerekezo cy’igihugu nk’uyoboye Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Rwanda.

Uretse Siporo, Tito Rutaremara yakuze akunda gusoma ibitabo ngo kuko ari byo bimuha kwagura intekerezo n’uburyo bwo kwitwara mu kazi ke ka buri munsi.

Yavuze ko ubusanzwe yakundaga gusoma ibitabo birebana na Politiki dore ko ubuzima bwe bwose ari yo bushingiyeho, ibitabo bya Filozofiya (Philosophy) n’ibindi.

Tito Rutaremara yemeza ko hanze y'akazi akunze gusabana n'inshuti

Mu myaka yashize, Rutaremara yashoboraga gusoma ibitabo bibiri mu gihe cy’ibyumweru nka bibiri gusa ariko kuri ubu usanga nibura ashobora gusoma kimwe mu mezi abiri ngo kuko asigaye akunze gukoresha ikoranabuhanga mu gusoma.

Mu mpera z’icyumweru akunze gutaha ubukwe kuko kuri ubu abantu basigaye bamusaba ko yabasabira abageni.

Ati “Mu mpera z’icyumweru abantu barampamagara nkajya mu bukwe, barankereje. Natangiye kujya mu bukwe gusaba no gusabira abantu. Ibyo byatangiye tukiva ku rugamba aho abana b’abasirikare babinsabaga. Ntangira ntyo ariko biza gukurikiraho, abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bakajya babinsaba. Byaje kugera aho n’abandi dukorana guhera mu Rwego rw’Umuvunyi ugasanga urongoye cyangwa urongorwa arabinsaba. Na n’ubu usanga mu mpera z’icyumweru njya muri ibyo.”

Akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda

Hashize igihe Tito Rutaremara atangiye gutanga ibitekerezo n’amateka ku bamukurikira ku rubuga rwe rwa X, kandi akabikora mu buryo buhoraho.

Yatangaje ko yahisemo kwifashisha imbuga nkoranyamabga mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda cyane ko ari rwo rukunze kuzikoresha cyane.

Ati “Twumvise abantu bavuga ngo imbuga nkoranyambaga hanyuramo ibitekerezo bibi, nararebye nti ’ariko ko urubyiruko ari ho rujya, uwareba akantu najya mbabwira’. Nararebye nsanga icyo mbarusha nababwira ari amateka. Ba bantu bavuga ngo zikoreshwa nabi, burya iyo wabishatse zikoreshwa neza.”

Tito Rutaremara anyuza ku rubuga rwe rwa x ingingo zinyuranye zishingiye ku mateka y’u Rwanda kandi bifasha cyane urubyiruko mu kwiyungura ubumenyi.

Yasabye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga guharanira gukoresha neza imbuga nkoranyambaga aho kuzikoresha mu bibi.

Rutaremara yemeza ko asigaye yarihebeye imbuga nkoranyambaga agamije kwigisha urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .