Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko abantu 58% ko bacitse intege mbere yo kugerageza amahirwe babonye. Icyo gihe akenshi biterwa no kuba ayo mahirwe barayarutishije andi yababereye imfabusa.
Ubwo nari muto naganiraga cyane n’umubyeyi akambwira ko atigeze abyara umwana w’umunyantege nke, ahubwo ubuzima uko ubuzima buzarushaho gukomera, nanjye nzarushaho kudacika intege.
Akaje karemerwa! Uko byagenda kose ubuzima bugira ibyabwo. Ibibazo byose umuntu ahura na byo mu buzima, akenshi bisanga gucika intege ari yo mahitamo ya mbere, cyangwa indi nzira wanyura uhunga kugerageza.
Uko bwije n’uko bukeye ayo magambo umubyeyi yambwiye yankomangaga ku mutima nkibuka ko yampaye umurage wo kudacika intege mu buzima, kabone n’iyo naba nsabwa kugerageza ibigoye, ahubwo nkirinda kumanika amaboko rugikubita. Icyo gihe iyo natsinzwe ndabyakira kuko nashyizeho akanjye.
Gukura mu bitekerezo akenshi biterwa n’ibyo twanyuzemo ndetse n’uko twabyitwayemo. Ibyo ducamo bidufasha kwiga ibintu bishya birimo inzira zikwiye zo gukemura ibibazo, kubona imbaraga no kubaka icyizere muri twe.
Kudacika intege no gutsinda birasaba guhindura imyumvire
Guhindura imyumvire ni urugendo. Ese byashoboka guhindura imyumvire utarisobanukirwa? Oya! Imyumvire ihinduka ku muntu wabanje kwitekerezaho no kumenya imbaraga n’intege nke yifitemo, agakoresha imbaraga ahangana n’ibicantege.
Biragoye kubona umunyembaraga utsindwa burundu. Yego watsindwa ariko ikosa ni ugucika intege ukamanika amaboko, kuko gutsindwa biruta gutinya kugerageza.
Uburemere bwo gucika intege cyangwa kwanga kugerageza ubimenya igihe wicuza kudakora ikintu cyari kuzakugirira umumaro, ukagira amahitamo mabi.
Nuganira n’abacitse intege bicuza ushobora kubumva, yewe ukumva ntakundi byari kugenda uretse guhagarika kugerageza.
Tugiye kurebera hamwe zimwe mu nzira zakurinda gucika intege zagarutsweho n’ikinyamakuru ‘Psychological Today’.
Hindura imikorere
Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Wahura na byinshi rwose bikugoye, ariko mu ntege nke zawe wahindura uburyo bwo guhangana nabyo. Gucika intege no guhunga bitabaye amahitamo yawe ya mbere.
Washoye akayabo k’amafaranga mu bucuruzi ariko burahomba usigara no mu madeni. Aho kuvuga ko uzarinda upfa utongeye gucuruza, wakwicara hamwe ukiga ku cyaguteye guhomba, ukigira ku makosa wakoze, ukagaruka ku isoko ukomeye.
Kora ibyo ushoboye
Imwe mu mpamvu zitera abantu gucika intege harimo no kwifuza gukora ibintu biremereye mu bushobozi buke. Gutekereza ku bushobozi bwawe ni uburyo bwiza bwo kwirinda imbogamizi zaguhatiriza gucika intege.
Saba ubufasha
Niwibaza ku mugani uvuga ko “Umutwe umwe wigira inama yo gusara” urasobanukirwa uburemere bw’ibitekerezo by’abandi.
Binyuze mu nshuti yawe magara yakumva byoroshye, umubyeyi wawe, uwo murarana, umukunzi wawe, ushobora kubona inama zikongerera imbaraga mu bugingo aho kuzitakaza.
Kudacika intege byangiza ubuzima bwo mu mutwe?
Hari abatekereza ko mu guhangana n’ibyo bibazo by’amahurizo biguhatira gucika intege ariko ugakomeza kwihangana, byakwangiza imikorere y’ubwonko cyangwa ubuzima bwo mu mutwe muri rusange.
Kwihangana mu bibazo ntibiganisha ku ntsinzi gusa, ahubwo bikomeza n’ubwonko bukamenyera guhangana n’ibikomeye aho kumva warekura.
Ubwonko bwacu bugendera ku byo tubuha. Niba utekereza ko ibihe bikugoye ariko umwanzuro mwiza ari uguhangana kugeza ku ntsinzi, biguhindukira nk’umuco wo gushaka inzira zitandukanye mu byo unyuramo buri gihe.
Nubwo mu buzima haboneka ibyagutera gucika intege, komeza guhangana no kubirenga kuko ubushobozi bwawe butagereranwa. Ntawamenya amahirwe yawe ashobora kuba yihishe mu kwihangana no kudacika intege kwawe.
Nk’uko ikinyamakuru Forbes kibivuga, gushyiraho intego zigaragara kandi zoroshye kugerwaho, ni ingenzi mu kubungabunga imbaraga zo kwihanganira ibikugoye ukagera ku ntego wihaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!