Göran Kropp yatangiye kuzamuka imisozi afite imyaka itandatu gusa ariko abikora byoroheje. Mu 1972, Se umubyara yamujyanye ku musozi muremure kurusha iyindi uherereye muri Norvège wa Galdhøpiggen.
Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, yinjiye mu gisirikare cya Suède mu ishami rikoresha imitaka rizwi nka Parachute Rangers, aho yakoreye imyitozo ikomeye, ahahurira n’umugabo witwa Mats Dahlin, baza kuba inshuti n’abafatanyabikorwa mu mwuga wo kuzamuka imisozi.
Mu 1988, Kropp yaciye impaka azamuka umusozi wa Lenin Peak ufite metero 7134, uherereye ku mupaka wa Tajikistan na Kyrgyzstan, afatanije na bagenzi be, bawuzamuka iminsi 10, bubaka amateka.
Mu mwaka wakurikiyeho yifuzaga kuzamuka umusozi wa Cho Oyu uherereye ku Mugabane wa Asia, ariko ntiyabyemererwa. Yaje kwerekeza muri Amerika y’Amajyepfo azamuka imisozi miremire nka Iliniza Sur (5266m), Cotopaxi (5897m), Illimani (6300m), Huayna Potosi (6088m) na Illampu (6520m).
Mu 1990, uyu mugabo Kropp na mugenzi we witwa Rafael Jensen bazamutse umusozi wa Muztagh Tower (7273m) uherereye muri Pakistan. Uyu ni umwe mu misozi igoye kuzamuka ku Isi kuko ufite metero zirenga 7000. Aba bagabo babaye aba kane bari bagerageje kuwuzamuka.
Uru rugendo yari yariyemeje rwo kuzamuka imisozi ntabwo yigeze aruhagarika kuko Kropp yazamutse undi witwa Pik Pobeda wo mu Burusiya ufite metero 7439.
Kropp na mugenzi we Mats Dahlin, bagerageje kugera ku gasongero k’umusozi, ariko Dahlin ahagarika urugendo kubera uburwayi. Kropp we akomeza urugendo nubwo imbaraga zari zatangiye kumushirana.
Mu 1992, Kropp ni bwo babonye uruhushya rwo kuzamuka Cho Oyu. Mu myiteguro, yitozanyije na Dahlin wasize ubuzima mu misozi yo mu Bufaransa kubera ibuye ryamugwiriye.
Ubwo yari arimbanyije imyitozo yageze ku gasongero k’umusozi wa Aiguille Verte, yahashinze igiti kiriho ifoto ya Dahlin, aba ari na ho amushyingura mu cyubahiro.
Nyuma Kropp yafatanije na mugenzi we Sharman kuzamuka imisozi, gusa ntibyamuhiriye kuko yaguye hasi agakomereka ukuguru asigara mu mayira, Kropp we akomeza urugendo agera ku gasongero wenyine adakoresheje umwuka bagendana wa ‘Oxygen’.
Ubwamamare bwe bwasakaye nyuma yo kuzamuka umusozi wa Everest ufite ibilometero 8.8, mbere yo kuva muri Suède akoresheje igare, akazamuka umusozi n’amaguru
Urupfu rwa Kropp
Inkuru y’incamugongo yasakaye ku wa 30 Nzeri 2002, ivuga ko Göran Kropp yapfuye azize gusimbuka urutare rwa Air Guitar, agwa muri metero zirenga 60 mu gace ka Frenchman Coulee hafi y’ahitwa Vantage, yitaba Imana.
Urupfu rwa Kropp rwatunguye cyane abari bamuzi cyane cyane abakunda kuzamuka imisozi.
Yasize umurage wo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa, birimo kuzamuka imisozi miremire ku mbaraga ze nta bikoresho abandi bitwaza afite.
Kropp mbere yo gupfa yanditse igitabo yise ‘Ultimate High’ gikubiyemo inkuru zisobanura byinshi byabaye mu buzima bwe. Bimwe mu byo kivugaho harimo kuba yaraharaniye inzozi ze zikagerwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!