00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

92% by’abakozi bahora bashakira akazi mu ko basanganywe – Ubushakashatsi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 June 2025 saa 01:08
Yasuwe :

Mu gihe abakoresha baba bari gusaba umusaruro n’ubwitabire mu kazi, abakozi bo baba bari kwishakira akandi kazi kandi babikora mu masaha y’akazi, barangiza bakigira nk’abantu bahuze cyane.

Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bwa Resume Now ko 92% by’abakozi bicara bashakishiriza akazi gashya mu ko basanzwe bakora kandi bakabikora mu masaha y’akazi mu ibanga.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyi myitwarire iterwa n’ibintu byinshi nko kumva ko imirimo bakora nta kamaro ifite, kumva nta mutekano mu kazi, rimwe na rimwe n’imishahara bahembwa ikaba idahagije.

Ibi byatumye biga imitwe yo kwigira abantu bahuze cyane mu kazi nyamara nta kintu bari gukora.

Imwe muri iyo mitwe ni ukugendagenda mu biro, kwitaba telefoni bya hato na hato umuntu avuga ibijyanye n’akazi, kwandika ibintu byinshi kuri mudasobwa nyamara nta cy’umumaro kirimo.

Raporo ku mikorere y’abakozi yakozwe na Asana, ikigo gifite ikoranabuhanga ricunga imyitwarire y’abakozi, igaragaza ko 65% by’abakozi bemera ko hari ibyo bakora kugira ngo bagaragare nk’abantu bahuze mu kazi.

Ibyo biterwa no kumva nta kamaro imirimo yabo ifite.

Ati “Ubushakashatsi bwacu bugaragaza ko iyo umukozi atabona ko imirimo ye ijyanye n’intego z’ikigo, imbaraga ze ziteshwa agaciro.”

Ikibazo cy’iyi myitwarire ni uko ihombya abakoresha, ariko ku rundi ruhande nabo babigiramo uruhare. Abakozi bamaze kumenya ko gukunda imirimo yabo no kuyikora neza atari byo bizatuma baramba mu kazi, rero nabo bahora bashakisha uko byagenda biramutse bibaye ngombwa ko birukanywa.

Icyakora abakoresha bagirwa inama yo kugerageza kwereka abakozi babo akamaro k’imirimo bakora n’umusaruro uvamo, kugerageza kuzamura mu ntera abakozi no kubongerera imishahara cyangwa agahimbazamusyi mu kubashimira.

Ibi bishobora kudakuraho burundu iyo myitwarire y’abakozi, gusa bigabanya umubare w’amasaha apfushwa ubusa mu kazi, abakozi bari kugerageza gushaka akandi kazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .