Ibisobanuro byimbitse
Umutoniwase bisobanura umwana ukundwa cyane na se. Ni izina rifite igisobanuro nk’izina Uwase rishaka kugaragaza urukundo umubyeyi afitiye umwana we.
Umutoni ni umuntu uba wizewe kurusha abandi ku buryo nta gikorwa kibasha kubaho kitamuciyeho mu muryango.
Aba abitswa amabanga ndetse akaba yafata ibyemezo mu gihe ababyeyi be badahari kandi bakumva ko nabo ariko bari kubigenza iyo baza kuba bahari.
Iri zina ntabwo rigaragaza ko umubyeyi asumbishije uwo mwana abandi, ahubwo usanga ari izina rikunze guhabwa umwana w’imfura mu muryango kuko n’ubundi bavunga ngo ‘Imfura na se barangana’.
Umwanzuro
Kwita umwana Umutoniwase bisobanuye ko akundwa cyane n’ababyeyi cyangwa ko se afite ishema ryo kumwiyitirira ni nko kumwita uwizerwa n’ababyeyi (Mwizerwa)
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO