Souleymane aba ari umuntu utangaje cyane, ni wa muntu ushobora kumara amasaha menshi yiherereye ari gusoma ibintu bimufitiye akamaro ku buryo abo bari kumwe bashobora kuyoberwa aho yagiye ari gusoma.
Arangwa n’ubushishozi ndetse iyo muhuye bwa mbere ubona ari umuntu utavuga ariko sibyo kuko azi kuvuga no kuganiriza abantu cyane abakuze. Yisanga cyane mu bugeni ndetse akunda kwigisha ibintu bitandukanye abantu bari kumwe. Akunda siporo, umuziki ndetse no kwishimira ubuzima.
Hari bimwe mu byamamare byagiye byitwa iri zina birimo nk’umukinyi wa ruhago wo muri Senegal, Souleymane Diawara n’umukinyi w’iteramakofi Souleymane Cissokho ndetse hari n’umukinyi wa filimi wamenyekanye cyane Souleymane Cissé.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!