Iri zina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu, hari nk’abandika Shareef, Sherif , Sharifah, Serif ariko ryose ryubakiye ku gicumbi gisobanura ‘icyubahiro’ cyangwa ‘ikirangirire’.
Bimwe mu biranga ba Sharif
Ni umuntu ukangutse mu mitekerereze, usobanutse kandi ibyo gucunga amafaranga ni ibintu bitamugora. Azi kwirwanaho, amenya gucunga amafaranga kandi niyo ntayo aba azi uko yirwanaho mu mirimo y’amaboko.
Avuga vuba vuba, ararimba, iyo ibyo yashakaga bitagenze uko abyifuza agira amahane ariko ubusanzwe agwa neza.
Ni umuntu udakunda kwikubira kandi ntagira ishyari ku bandi, akora ibimureba, ibyo guhangana ntibimubamo. Azi gucyemura ibibazo no gukora imirimo itandukanye icya rimwe.
Ni umunyamwete witanga kandi usabana, abantu baramukunda. Mu buzima bwe ni umuntu umenya gusetsa no gutebya nta kibi kimuturukaho iyo mwumvikanye gahunda zigakurikizwa mubana amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO