Uwitwa iri zina akunze kurangwa no kugira ubumuntu ndetse no gutanga kandi ashimishwa no guhindura Isi ahantu heza ho gutura.
Akunze gukoresha impano ye kugira ngo yiteze imbere. Ni umuhanga kandi akunze kurangwa n’imyitwarire myiza, akunze kandi kugira icyifuzo cyo kuba umuyobozi.
Yanga guhabwa amabwirizwa kuko aba ushaka kuba umuyobozi cyangwa se nyiri igikorwa, guhanga kwe kukamufasha kubona ibisubizo bishya ku bibazo bimaze igihe kirekire. Akunda kuzana ibitekerezo bishya, kandi agashaka kumenyekana ku bikorwa bye.
Iyo abantu bumvise izina Serge, bamubona nk’umuntu ukomeye kandi w’umunyembaraga, bitewe n’uko yigaragaza bituma abantu bamubona nk’umuntu wigirira icyizere kandi uteye ubwoba.
Kugira ngo yiyemeze kwinjira mu kintu bisaba ko ubanza kubimwumvisha, arikunda ndetse rimwe na rimwe abantu batekereza ko ari umukire nubwo ataba we.
Ba Serge bakunze kuba abahanzi, abanditsi, abakinnyi, abanyabugeni, abarimu, abaganga n’abanyamadini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!