Iri zina kandi zina kandi ntiryigeze rigaragara muri Amerika nkuko byatangajwe n’urubuga rw’ikigo gishinzwe umutekano n’ubuyobozi muri Amerika “SSA.gov” bivuze ko nta muntu n’umwe witwa iri zina uharangwa.
Ibikunze kuranga abitwa iri zina
Uwitwa iri zina akunze kurangwa no gucika intege ku kintu yifuzaga kugeraho bikaba byaha abandi urwaho rwo kubona ibyo bifuza, imyitwarire ye kandi ikunze kudahinduka.
Ashobora kuba uwahanga ibintu ariko kandi akagira ubushake bwo gushyiraho ingamba kugira ngo agere ku ntego ze ndetse yitangira gukora ibikorwa by’abandi kandi agakunda gusangira nabo inshingano.
Abantu benshi bishimira kumugisha inama kuko akunze kubatega amatwi yitonze mu gihe bamubwira ibibazo byabo.
Mu miterere ye ahora yifuza kuba umuyobozi. Ntakunda umuntu umutegeka ahubwo we aba yumva yayobora abandi, ashobora kuba yavumbura ibitekerezo byo kugera kure ndetse akishimira ko abantu babona imbaraga yakoresheje mu kintu.
Ntabwo akunda abantu bahora bifuza nyamara batagira icyo bakora mu mirimo yabo. Philene abantu bamufata nk’umuntu utera abandi imbaraga, uvuga amagambo menshi kandi usabana.
Ni umuntu ushobora kureba kure gusa arakara vuba kandi ntajya abasha gutegereza ikintu igihe kirekire bitewe n’uko arambirwa vuba. Ni umuntu ubona amahirwe yo kubona amafaranga menshi ariko akayatakaza vuba kandi atayakoresheje ikintu kigaragara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!