Bimwe mu biranga ba Peninah
Ni umuntu ukundwa cyane, ntiwapfa kumva abantu bamuvuga nabi. Yita ku bantu bose akabatega amatwi, bigatuma babimukundira.Azi kwitetesha, ntiyatinda ahantu hatamuhesheje amahoro kuko yanga ibimubabaza n’ibidatuma yishima.
Ni umunyamahoro cyane, ntabwo akunda guhangana, iyo abonye hari ibitagenda akuramo ake karenge.
Bimwe mu bitangazamakuru bisobanura amazina nka she knows, bisobanura ko Peninah yita ku bidukikije kandi akora uko ashoboye kose akabirengera. Ubuzima bwe abuha urufatiro rukomeye binyuze mu kugira gahunda ndetse na serivisi inoze.
Ashyira mu gaciro, yanga akarengane arangwa n’ikinyabupfura ariko arakara vuba. Peninah akunda akazi, arihangana kandi ibintu by’idini abyinjiramo rwose akabigira ubuzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO