Umukobwa ukomoka mu Karere ka Burera, utarashatse ko amazina ye bwite atangazwa, yahawe na Nyirasenge izina ry’iritazirano rya “Nyiragashingihembe”, avumira ku gahera uwo mubyeyi wamwise iri zina rimutesha ikuzo mu rungano no muri rubanda, none akaba yaragumiwe kuko umuhungu wese umurambagije iyo amenye uko yitwa ahita amubenga.
Nyiragashingihembe avuga ko afite imyaka 38 y’amavuko, akora akazi ko mu rugo mu gace kamwe ko mu Mujyi wa Kigali, amaze imyaka isaga 10 kuri ako kazi, ariko kandi ngo ntiyifuza gusubira iwabo ku ivuko, n’ubwo ajya akumbura abo babyirukanye.
Mu buhamya bwe, avuga ko icyamukuye iwabo i Burera akaza gukora akazi ko mu rugo i Kigali, ashyira mu majwi Nyirasenge wamwise izina avuga ko ryatumye abura umugabo kugeza ubwo agahinda kamweguye akaza mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa wifuje ko amazina yiswe n’ababyeyi be agirwa ibanga muri iyi nkuru, avuga ko adateze kuzababarira Nyirasenge wamwise Nyiragashingihembe, ariko kandi ngo n’ababyeyi be ntabacira akari urutega.
Ati “Masenge yabaga iwacu ubwo navukaga, bambwiye ko ariwe wanderaga ababyeyi banjye bagiye mu mirimo itandukanye, nari umwana urira cyane ku buryo yanyirizaga mu mugongo, yanshyira hasi nkavuza induru. Byatumye anyita amazina y’amagenurano atandukanye, Inshinzi, Nyirambabura n’ayandi ariko irya Nyiragashingihembe niryo ryampamye.”
Yakuranye ipfunwe
Nk’uko akomeza abivuga, ngo akiri umwana muto iyo bamuhamagaraga yaritabaga nk’abandi bana, ariko uko yagiye akura akamenya ubusobanuro bwa “Nyiragashingihembe” yagiraga ipfunwe. Ati “Nkiri umwana numvaga kunyita Nyiragashingihembe ntacyo bitwaye, ariko ngize imyaka 10 bararimpamagaraga nkumva ngize isoni, cyangwa se nkijijisha ukagirango sinakumvise.”
Amaze kubengwa n’abasore batatu kubera izina
Uyu mwari avuga ko mu basore bo ku musozi w’iwabo nta wamusabye urukundo, ahubwo bikarenga abo mu misozi ya kure bakaza kumurambagiza, bamara kumenya ko bamwita Nyiragashingihembe bakamubenga.
Ati “Abamaze kumbenga ni batatu, iyo bamaraga kumenya ko nitwa Nyiragashingihembe ntawongeraga kumvugisha."
Masenge warinyise sinteze kuzamubabarira n’ubwo atakiriho, ariko kandi n’ababyeyi banjye babigizemo uruhare kuko iyo babishaka iri zina ntiryari kumpama. Naje mu Mujyi wa Kigali mpunga uruvugo rwo mu cyaro, imyaka 10 irashize sintekereza gusubira iwacu.”



















TANGA IGITEKEREZO