00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nina izina ry’umukobwa uhorana inyota yo kugera ku ntsinzi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 February 2021 saa 07:46
Yasuwe :

Nina ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikaba rifite ibisobanuro bitandukanye bitewe n’aho rituruka. Muri Espagne risobanura ikintu gito, naho mu giheburaho riva ku ijambo Hannah risobanura ubuntu.

Nina aba ari umukobwa urangwa no gutungurana, arangwa no gukunda kuyobora abandi kuko ahorana ibitekerezo byiza. Ni umuntu kandi ukunda ibintu bikozwe neza icyo yifuza ashirwa akigezeho.

Azi gusobanuro ibitekerezo bye kandi ahorana inyota yo kwiga no kugera ku bintu byiza, ibi bituma akomeza gutera imbere ndetse agateza imbere n’abamwegereye.

Hari bamwe mu byamamare byagiye bihabwa iri zina hari nk’umuririmnbyi Nina Simone, umukinyi w’amafilime Nina Dobrev wamenyekanye muri filimi The Vampire Diaries.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .