Ibisobanuro byaryo
Ndori yari Umwami w’u Rwanda, izina ry’ubwami akaba yari Ruganzu.
Ubundi indori (indôori) bituruka ku nshinga kurora bivuga gusaza. Mbere na mbere babikoresha ku buro aho iyo butinze buhindura ibara bakavuga ko buroye.
Inyito ya kabiri yegereye irangiye isobanura ko ari ukurara k’umurima ukongera ugahinduka umushike.
Inyito ya gatatu na yo idatanye n’izindi ariko ikoreshwa ku muntu ni ukurara (kurâara) k’umusatsi cyangwa ubwanwa bikagenda bikaba byinshi.
Indori rero ni umurima waraye.
Umwanzuro
Mu kinyarwanda bita amazina bakurikije ubuzima bwa buri munsi. Yenda Ruganzu Ndori bamwise Ndori kuko indagu zari zarabonye ko azagishira i Bunyambo (i Karagwe) igihe kirekire kwa Nyirasenge Nyabunyana.
Bivuga ko zari zarabonye ko azamara igihe kirekire atari mu Rwanda, igihugu kikarara.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC



















TANGA IGITEKEREZO