Abakobwa bahabwa iri zina barangwa n’imico ivangavanze ku buryo byakugora gutahura uko bateye. Usanga hari aho barangwa n’ikinyabupfura, kugira ubuntu, kwizera iyobokamana cyane ariko nanone bakagorwa no kuvugisha ukuri.
Rimwe baba ari abantu batagirana ubucuti n’abandi ndetse ntibakunde gusabana n’abandi, ikindi gihe ugasanga ni abantu buzuye urukundo kandi bitaye ku bandi cyane cyane inshuti n’abagize umuryango wabo ku buryo usanga hari abirahira urukundo rwe.
Nanie ni umukobwa ukunda ibintu bihenze no kugaragara neza ibi bituma ahora yambaye neza, akanakora iyo bwabaga ngo akunde agaragare neza imbere y’abantu.
Umuco ukomeye uranga ba Nanie, usanga ari abantu batinya kwerekana impano zabo ariko ari abantu bafite imishinga itandukanye ndetse barangwa no guhanga udushya no gutanga ibitekerezo ariko kugaragaza impano badashishikajwe nabyo.
Hari abantu b’ibyamamare bahawe iri zina harimo Nannie Helen Burroughs Umunyafurika wamenyekanye mu gutanga ubumenyi butandukanye ndetse no guharanira uburenganzira bw’abagore. Hari na Nannie de Villiers Umunyafurika y’Epfo w’icyamamare muri Tennis n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!