00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nadège, izina ry’umuntu ugira ibanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 March 2016 saa 06:00
Yasuwe :

Nadège ni izina rihabwa umwana w’umukobwa , rifite inkomoko ku Kirusiya ku izina (Nadéžda) risobanura icyizere.

Izina Nadège ryandikwa mu buryo butandukanye , bamwe bandika Nadzeya , Nadejda, Nadezhda, Nadia, Nadya , Nada, Nadica, Naděžda, Naďa n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Nadège

Nadège ni izina ry’umuntu ugira ibanga, umeze nk’usuzugura (méfiante) kandi udapfa kugaragaza amarangamutima ye.

Ni umuntu wihagararaho, akunda akazi, yishimira kujyana n’ibigezweho ndetse no guhaha ibintu bihenze.

Ni umuntu ukora uko abyumva, akoresha umutimana we agafata umwanzuro, ibyo abandi bamuvugaho ntacyo biba bimubwiye.

Iyo atageze kucyo yifuzaga arababara kuko aba yumva atewe ishema n’ikintu yagezeho.

Ni umuntu ukunda ibintu bijyanye n’ubugeni, ubwiza n’umurimbo akabikora kinyamwuga.

Mu rukundo usanga adahuzagurika , abishyiraho umutima kandi amenya kuryoshya, gusa nawe abayumva yakundwa cyane akabigaragarizwa nk’uko abikora.

Zimwe mu mbuga zisobanura amazina nka thinkbabynames.com , zitangaza ko Nadège areba kure akamenya icyamugirira akamaro cyangwa umuryango we kandi arangwa no kugira ubumuntu.

Iyo akiri umwana, ni byiza kumwigisha gukunda umurimo no kugira gahunda kuko usanga aba ari wa mwana utangira ibintu ntabirangize


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages