Bitewe n’igihugu ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye bamwe bandika Matia, Matthew, Matthias, Mattithiah , Matthaios, Matthias, Mattithyahu, Mattityahu , Mattheus, Matthias, Matey, Mateu n’ayandi menshi.
Bimwe mu biranga ba Mathis
Akenshi usanga ari umuntu ugira ibanga, udapfa kuvuga kandi udakunda ibyaduka. Mathis ni umuntu wirinda, ugira amakenga, utajarajara kandi ugira ukuri muri we, iyo yakwemereye ikintu aragikora yagihakana akaba agihakanye.
Arigenga, ni umuhanga kandi arakundwa cyane. Aba ari umuntu uzi kwihagararaho, utagaragaza amarangamutima ye ako kanya ariko yaba yiherereye agasubira mu byarangiye akisetsa wenyine cyangwa akarira.
Ni umuntu ufite ikinyabupfura, ukunda umutekano kandi utendereza abandi. Ni umunyamahirwe, ibintu biramuhira cyane kandi abantu bakunda no kumwisanzuraho no kumushakaho ubucuti kubera kugira ibyo abarusha.
Agira ikintu gisa nk’ikidasanzwe cyo kuba atajya ashima abantu niyo bakoze neza. Aricecekera akagushimira mu mutima cyangwa se akakugaya.
Iyo akiri umwana aba agira amakenga agakunda kwikorana ibintu bye haba mu kwiga no mu bindi bitandukanye, aba ari nyamwigendaho.



















TANGA IGITEKEREZO