Ibisobanuro byimbitse
Izina Rumongi rituruka ku nshinga kumonga (kumoonga) ivuga ibintu bibiri.
Mu buryo busanzwe kumonga bivuga koroshya uruhu rw’inyana rukubishijwe imonyi (ingwa year, ibengerana , y’inono)
Inyito ya kabiri ni ugutobagura uruhu rwambarwa, bigakorwa ku murongo ugororotse kandi by’umurimbo, ku buryo ubona ko ari imideli bashyizemo.
Mu kinyarwanda kijimije iyo uvuze ingwa, uba uvuze inka zikamwa.
Umwanzuro
Rumongi bisobanura imfizi y’igitare. Rumongi rero ni umuntu bitirira iyo mfizi. Ni kimwe n’uko hari abitwa ba Rukara, Rusengo, Rusine n’ayandi.



















TANGA IGITEKEREZO