Uwitwa iri zina akunze kurangwa no kubona inshuti mu buryo bworoshye kandi ni umuntu abantu babasha kwisanzuraho kuko azi kubana neza.
Agira kamere nziza, akunda kugira amagambo menshi ndetse biramworohera guhura n’abantu benshi no kubagira inshuti bitewe n’uko aho ageze ahita amenyera.
Ibi bituma aba umuntu ukundwa n’abantu bitewe n’imyitwarire myiza agira no mu bihe bimukomereye.
Ashobora kuba umufatanyabikorwa mwiza kuko iteka aba yumva ko ntakidashoboka, gusa akunda kwigenga ku bitekerezo bye ndetse agakurikiza imyanzuro ye.
Gusa iyo bigeze mu bikorwa no gushyira mu ngiro imyanzuro, yitabaza ubufasha bw’abandi akanakenera ko bamutera akanyabugabo.
Akunze gusubiza vuba mu gihe abajijwe kugira ngo abantu bamwereke ko bamwitayeho. Irka akunze kurangwa no kuba umunyabugeni ndetse n’ibindi bikorwa birimo gutaka ahantu, ndetse akunze kumenya umuziki no kiririmba.
Yishimira ubwisanzure bwihariye ndetse agafatirana amahirwe yose ashoboka.
Akunze kugira intege nke mu kazi aho usanga agorwa no gushyira ibintu ku murongo ndetse no kuba yashyiraho gahunda akabasha kuyikurikiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!