Bimwe mu biranga ba Iphigénie
Ni umuntu utuje ariko uzi kuganira, ukunda kurimba no kwiyitaho kandi utayoberwa aho ibirori byabereye. Ni umuntu ukunda guhura n’abandi bakaganira ntabe mu bwigunge kandi kugira inshuti nyinshi nibyo bituma yumva koko afite agaciro.
Ni umuntu ukora ibintu bishimishije, uzi kwigana abantu kandi uzi kwisanisha n’ubuzima agezemo akabasha kububamo. Ni umunyamatsiko,witanga ariko uhungabanywa n’ikibazo cy’amafaranga muri make ubukene buramubasha.
Yanga ibintu bimubabaza cyangwa bimwihebesha kuko aziko ubuzima ari bugufi akwiriye kubwishimira. Akunda umuryango we cyane, aba yumva ubuzima bwe ariho bushingiye , iyo ari umubyeyi aba azi kwita ku muryango we no kuwurutisha izindi gahunda ndetse niyo ari umwana aba ashaka gukora icyo ashoboye cyose ngo ashimishe ababyeyi be.
Iphigenia azi gukunda kandi akitwararika ngo hato hatazagira ikimutandukanya nuwo akunda ariwe biturutseho.



















TANGA IGITEKEREZO