Gamaliel akunze guhorana ibyifuzo byo kunguka ubumenyi. Ni umuntu ugira ibitekerezo akanamenya kubigenzura, kandi yigira ku kintu cyose anyuzemo mu buzima.
Ni umuhungu ukunze gukora ubushakashatsi kandi akishimira ibijyanye na siyansi. Ni umuntu ukunze kuba acecetse cyane, utisanzura mu bandi kandi wizigama ndetse akagorwa no kuganira n’abandi no kubizera.
Ikintu cyose bisaba kumwumvisha cyane no kumusobanurira mu buryo bwihariye kugira ngo abe yafata umwanzuro wo kugikora.
Intumbero ye ishobora gutuma aba umukire kuko afite ubushobozi buhambaye bwo gushishoza kandi ashyira mu gaciro. Akorera kuri gahunda kandi ashobora gutuma ibintu byari bigoye byoroha.
Imyuga akunda gukora ni ubwarimu, ibijyanye na siyansi, ubwubatsi, gucuruza restaurant ndetse n’ibijyanye n’ubutabire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!