Niyo mpamvu mu Rwanda iyo umubyeyi yabyaraga, nyuma y’iminsi umunani habagaho igikorwa cyo kwita umwana izina, kikaba cyishimiwe na buri wese kuko ari nabwo umubyeyi yabashaga kuva ku kiriri, akanajyana umwana hanze.
Abakobwa rero bitwa izina Frida bakunze kugira ubushobozi bwo guhanga imirimo kandi bagira ibitekerezo byubaka kandi by’umwimerere. Bishimira kuba hamwe n’abandi kandi bakunda kugaragara neza imbere yabo.
Abantu bishimira kumubwira ibibazo byabo kuko baba bizeye ko abaha inama nziza kandi bakayikurikiza, bitewe n’uko muri kamere ye aba yumva ashishikajwe no kumenya ibibazo n’ibikorwa by’abandi.
Frida akunze kuba umunyakuri, agenda gahoro kandi akanatuza, ku buryo abantu benshi bamufata nk’umuntu uca bugufi, ugaragara neza kandi nk’umuntu uzi gufata imyanzuro, uvuga cyane mu gihe uri gusobanura igitekerezo cye, gusa ukunze kubura icyizere giherekeza ibitekerezo m’imigambi bye.
Frida ni izina ryitwa umwana w’umukobwa, rikomoka mu rurimi ry’Ikidage risobanura “Amahoro”. Frida akunda ibara ry’ubururu n’iroza, akaba akunze guhura n’ikibazo cyo kurwara umutwe, amatwi n’amaso. Kuri we kandi umusatsi ukunze kuba ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!