Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu, bamwe bandika Ferdunand, Ferdina, Fernand, Ferdinando, Fernando, Fernandez, Frandy n’andi atandukanye.
Mutagatifu Ferdinand yiyambazwa tariki ya 30 Gicurasi buri mwaka ku bemera abatagatifu
Bimwe mu biranga Ferdinand
Ni umuntu uzi gutega amatwi ariko ntibimubuze gukora icyo yumva gikwiriye muri we atitaye ku mwanya yamaze aguteze amatwi.
Ferdinand ni umuntu ugira amarangamutima menshi, wishima cyane kandi akarakara cyane ku buryo ashobora ko kurwana.
Ni umuntu wigenga, urwanira icyo ashaka kugeraho cyangwa icyo yagezeho ngo hatagira ugihungabanya.
Yigirira icyizere kirenze urugero, ibyo bigatuma adapfana ijambo , arakubwira ikiba kikaba.
Nubwo ahindagurika rimwe akaba yakugirira neza mu kanya akakugirira nabi, usanga azi gushaka ibisubizo by’ibibazo mu buryo bwihuse.
Ni umukorerabushake, muri we ibikorwa yibwirije kandi bidategereje ibihembo abikorana umwete kurenza gukora ibyo yategetswe.
Iyo ari umunyeshuri, aba azi kwita ku masomo ye kandi ugasanga azi ubwenge. Akunda ibintu bikozwe neza nubwo yaba we atabikora neza .
Iyo akiri umwana, ababyeyi be baba bagomba kumutoza kugira impuhwe no koroherana n’abandi kuko n’ubundi aba ari wa mwana w’amashagaga.



















TANGA IGITEKEREZO