Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu iyo ari umukobwa bamwita Erica
Bimwe mu biranga ba Eric
Eric ni umuntu ushabutse (dyanamic) ukunda ibirori n’ubusabane, wiyiziho kugira igikundiro kandi uberwa mu myambarire.
Ibyo agezeho mu buzima abisangira n’abandi nubwo rimwe na rimwe agira ukuntu yikunda.
Eric azi kwemeza abantu , bityo abantu bakabimukundira akagira inshuti nyinshi.
Akunda gukora siporo akanabishishikariza abandi buri gihe, iyo nta yindi mirimo afite aba yumva yakora siporo
Yigirira ikizere gikabije ku buryo akurizamo kwiyemera ku buryo abayumva abantu bose bamufataho urugero .
Mu ishuri aba ari umuhanga, iyo akiri umwana bwo aba agundira utuntu twose ku buryo adapfa gutanga.
Kubera ukuntu asabana aho ageze hose aba yisanga , amenyana n’abantu vuba bakanamenyerana.
Akunda gutembera no kureba ibintu nyaburanga bitangaje kandi akunda ubwisanzure cyane.
Ibintu by’ubucuruzi biramuhira ndetse no guhuza abantu (networking),ni umuntu uzi gushakisha ku buryo niyo atabashije kwiga atajya abura icyo akora.



















TANGA IGITEKEREZO