Iri zina ryatangiye kwamamara mu Kinyejana cya Gatandatu mbere y’ivuka rya Yesu Kirisitu.
Claudia ni izina ryakunze gukoreshwa mu bihugu bivuga Icyongereza ahagana mu kinyejana cya 16 cyane cyane mu ba Porotesitanti.
Ubu iri zina riri mu 10 ya mbere akunzwe kurusha ayandi muri Espagne cyane cyane mu Ntara ya Catalonia. Iri zina urisanga kandi mu ya mbere akunzwe cyane muri Chile na Australie.
– Dore ibiranga ba Claudia
Mu miterere ba Claudia bafite ingabire yo kugira inama bagenzi babo, kubahumuriza igihe bagize ikibazo no kuba abarimu beza mu bintu bitandukanye igihe byabaye ngombwa.
Claudia aha agaciro urukundo kuko mu miterere ye aba yumva yakunda kandi agakundwa.
Ni abantu bakunda ku buryo babuze urukundo bishobora no kubaviramo kudakora akazi kabo neza.
Uretse kuba basanzwe bitonda bakagira n’impuhwe, ba Claudia rimwe na rimwe barakubagana.
Ba Claudia ntibakunda kuba abayobozi b’umuryango kuko iyo ukoze icyo badashaka cyangwa batakubwiye ntibibashimisha. Ushobora no kuvuga ko rwose ba Claudia baba bakarishye cyane iyo bari gutanga amabwiriza ajyanye n’ikinyabupfura.
Ni abantu uzasanga ahanini bakunda kuba ari bonyine bitewe n’ibitekerezo by’urukundo n’urushako bibahora mu ntekerezo.
Ba Claudia bashobora kwitangira abakunzi babo mu buryo bushoboka bwose, bahoza umutima ku bana n’abagabo babo ku rwego bashobora no kumva babangamiwe bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO