00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chloé, izina ry’umukobwa w’umunyabwenge

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 February 2021 saa 07:19
Yasuwe :

Chloé ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikaba ryaragiye rikoreshwa kuva kera mu Bagiriki bashaka gukeza imana yo gusarura.

Chloé ni umukobwa ukunze kurangwa n’impano y’ubwenge buhambaye uhorana inyota yo kwiga no kumenya ibintu bishya. Afite kamere yo kwigenga ndetse yishimira kugira ibihe bituje byo gutekereza.

Uyu mukobwa arangwa n’ubushishozi akanga kugira amakimbirane ndetse agakunda kunga abantu. Chloé yigirira icyizere gike ariko imico ye ikurura abagabo cyane.

Biragoye kumwegera kuko aba atuje cyane ariko iyo mumenyeranye uhinduka ingenzi kuri we.

Hari bimwe mu byamamare byabayeho byagiye byitwa iri zina hari umukinyi wa filimi w’Umunyamerika Chloë Sevigny wakinnye muri filimi Dogville na Zodiac. Undi wamamaye cyane ni Chloë Moretz, watangiye gukina filimi ku myaka irindwi. Hari kandi umunyamideli w’Umufaransa, Chloé Mortaud wabaye Nyampinga wa Albigensian Midi-Pyrénées mu 2009 akaba yarabaye n’igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .