Chloé ni umukobwa ukunze kurangwa n’impano y’ubwenge buhambaye uhorana inyota yo kwiga no kumenya ibintu bishya. Afite kamere yo kwigenga ndetse yishimira kugira ibihe bituje byo gutekereza.
Uyu mukobwa arangwa n’ubushishozi akanga kugira amakimbirane ndetse agakunda kunga abantu. Chloé yigirira icyizere gike ariko imico ye ikurura abagabo cyane.
Biragoye kumwegera kuko aba atuje cyane ariko iyo mumenyeranye uhinduka ingenzi kuri we.
Hari bimwe mu byamamare byabayeho byagiye byitwa iri zina hari umukinyi wa filimi w’Umunyamerika Chloë Sevigny wakinnye muri filimi Dogville na Zodiac. Undi wamamaye cyane ni Chloë Moretz, watangiye gukina filimi ku myaka irindwi. Hari kandi umunyamideli w’Umufaransa, Chloé Mortaud wabaye Nyampinga wa Albigensian Midi-Pyrénées mu 2009 akaba yarabaye n’igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!