Ababyeyi bakunze gutegura iri zina igihe batazi neza niba bazabyara umuhungu cyangwa umukobwa.
Ba Carson, barangwa no kuba abahanga, kugira ubwira n’amakenga. Imitekerereze n’ibyiyumvo byabo, bituma bakunda kwishimira ibintu bikoze neza. Gusa bakunda guhisha akababaro kabo no kudashaka kuvuga icyo batekereza.
Umuntu witwa iri zina akunda kugaragaza amarangamutima ye n’ibyo atekereza mu nyandiko kurusha kubivuga, bigatuma yishimira ubuvanganzo bwo kwandika ibisigo cyangwa imivugo.
Uko yitwara ku bantu bijyana n’uko ari kwiyumva. Carson akunda kutagaragaza ubumenyi afite ku kintu kugira ngo adasabwa kuyobora abandi, ariko akishimira guterwa akanyabugabo n’abandi ariko akabikorana amakenga.
Yifuza urukundo ariko bikamugora kubona umuntu wihanganira uko ateye cyane ko akunze guhura n’ikibazo cyo kutigirira icyizere no gukunda kuba ari wenyine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!