Cara, izina ry’umukobwa udatezuka ku ntego yihaye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Cara, ni rimwe mu mazina agezweho muri iki gihe ahabwa abana b’abakobwa, rifite inkomoko mu Kilatini no mu Gitaliyani aho muri izi ndimi zombi risobanura ‘umukundwa’.

Ku izina Cara ni naho hakomoka amazina nka Carina, Cherie na Cheryl yose afite ibisobanuro biganisha ku gukundwa. Mu bantu bazwi bitwa iri izina harimo Cara Jocelyn Delevingne, umunyamideli akaba n’umukinnyi wa film ukomoka mu Bwongereza.

Bimwe mu biranga ba Cara

Ba Cara bakunze kurangwa n’ibyishimo no kubanira neza abandi, kandi ntibagorwa no kwakira ubuzima bwuje amarangamutima yaba mabi cyangwa meza.

Ni ba bantu usanga bafite ibikorwa byinshi bibasaba imbaraga ariko bakabasha kubishyira ku murongo ku buryo nta kibangamira ikindi.

Cara akenshi ni wa muntu ugira akarimi karyoshye, ku buryo ikintu akubwiye akikumvisha neza ndetse akakwemeza impamvu ukwiye kugikora. Kubifashisha mu bukangurambaga biguha icyizere ko ubutumwa ushaka gutanga abantu bazabwumva.
Ni wa muntu kandi ufite ubushobozi bwo kuzana ibitekerezo bishya ndetse akabasha kubishyira mu bikorwa, muri make intego yihaye ntashobora gutezuka itagezweho.

Ba Cara bazi gusangiza abandi ibyishimo byabo no kubaha ibitekerezo bibubaka, bifitemo imbaraga zidasanzwe zishobora gutuma bashishoza bakamenya iby’ejo hazaza nubwo bo batabyiyiziho.

Bahora iteka bashaka ubwigenge n’amahirwe mashya yatuma barushaho kwishimira ubuzima. Baharanira kuba abanyakuri no kutagira uwo barenganya kuko bazi neza ko aribwo buryo bwonyine bwatuma bubahwa kandi ntibahutazwe n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .