00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baptiste izina ry’umuhungu urangwa n’umutuzo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 February 2021 saa 07:10
Yasuwe :

Baptiste ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka ku ijambo ry’ikigereki baptizein, risobanura kwiyandikisha mu masakaramentu y’abakirisutu ubwo ni nko kubatizwa.

Baptiste arangwa n’amahoro n’umutuzo. Buri igihe aba afite ibyiringiro by’ibintu byiza,ni umuntu ukunda kumvikana bikamufasha kumvikanisha ibitekerezo bye. Akunda kuba ari wenyine ari gutekereza cyane bigatuma agenzura ibintu byose.

Ni umuntu abandi bagisha inama kandi agakunda gukemura amakimbirane, nta kintu afata nk’icyoroheje icyo yinjiyemo cyose agikorana imbaraga ze zose kuko yizera ko ibintu byose biva mu gukora cyane.

Hari bimwe mu byamamare byagiye byitwa iri zina nka Baptiste de Ville d’Avray umufaransa wamenyekanye mu gufotora, n’umunyamideli akaba n’umuririmbyi w’umufaransa Baptiste Giabiconi. Undi wamenyekanye cyane ni umukinyi wa ruhago Baptiste Martin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .