Bamwe bandika Ansehelm, Anselma, Anselmi, Anssi, Anselme , Anselmo , Anshel
Bimwe mu biranga ba Anselme
Anselme usanga aba ari umuntu utuje kandi wishimirwa nabo mu muryango kubera kuzuza inshingano ze. Ntiyemere amabwire bikaba bigorana no kumwumvisha ikintu igihe we akibona mu buryo butandukanye n’ubwawe.
Ibijyanye no gufata icyemezo biramugora, usanga buri gihe aba akeneye umuntu utuma agera ku myanzuro ihamye.
Yishimira umutuzo no kumva ko nta kibazo afitanye n’abantu cyangwa se ko nta bibazo sosiyete imuzanaho. Mu buzima busanzwe aba ari umuntu wishimye, ukunda gutebya no gutera urwenya kandi utagira umutima mubi.
Uburakari bwa Anselme buza vuba ariko bikamara igihe gito ntibimutindeho. Ni umuntu utiyoberanya, ntushobora kumutegerezaho kumwenyura niba ababaye kandi niba ikintu kitamushimishije ntabwo akijyamo.
Iyo agaragarijwe urukundo ndetse n’uko yitaweho, Anselme akora neza agatanga umusaruro mwiza ndetse akumva yishimiye ubuzima.
Mu rukundo ntakebakeba ariyo mpamvu bimugora kugira uwo agirira icyizere kugira ngo atazamutenguha.
Bakunze kwiga ibijyanye n’ubujyanama, iyobokamana ndetse no kuba umuhuza mu biganiro.



















TANGA IGITEKEREZO