00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aloys, izina risobanura umurwanyi w’icyamamare

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 August 2015 saa 07:13
Yasuwe :

Aloys ni izina rikomoka mu Kidage ‘Aloysius’, rigasobanura umurwanyi w’icyamamare (famous warrior). Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu.

Bimwe mu biranga Aloys

Ni umuhanga, icyo yasomye, yumvise cyangwa yavuze ahora acyibuka, no mu ishuri afata vuba.

Aloys agerageza uburyo bwose bwabasha kumwinjiriza amafaranga kandi akenshi biramuhira.

Aloys iyo yarakaye ntabasha kuvuga araceceka,aba afite umujinya mwinshi.

Aloys usanga ari umuntu ukunda kuba afite impano zo guhanga, akunze kuba ari umuririmbyi, azi kuvuga imivugo no gukina amakinamico.

Aloys agira ukwikunda cyane bigatuma agira ishyari ndetse no gusubiza ako kanya ahubutse ku buryo bimuteranya n’abandi.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages